Kigali

#Kwibuka29: Ubuhamya bwa Nsengimana Albert wahizwe na nyina ndetse akanica Ise n’abavandimwe be

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:12/04/2023 14:55
2


Umwanditsi w’ibitabo Nsengimana Albert yagarutse ku buhamya bubabaje bw’uko umuryango we wishwe harimo se umubyara n’abana bose bavukana, ndetse bose bakicwa na nyina ubabyara, Albert akarokoka ari wenyine.



Albert ukomoka mu cyahoze ari Kibungo mu ntara y’Iburasirazuba, ubwo yatangaga ubuhamya bwe nk'uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, yagarutse ku rukundo papa we umubyara yabakundaga nk’abana be, ndetse bakishimira kuba bamufite n’ubwo byarangiye ari amarira bose bishwe.

Yavuze ko ise yari umututsi ariko nyina yari umuhutukazi. Ubwo Jnoside yabaga, umuryango wari ufite ikizere ko nyina azabahisha ndetse akabafasha gucika amaboko y’abicanyi, birangira ahubwo nyina ariwe ubashoreye abajyanira abicanyi ngo babice.

Ubwo Albert yari acyuye amatungo yaje asanga mu rugo nta muntu n’umwe ururimo bose babishe, ariko mubyara we amubwira ko umuryango we bamaze kwicwa ndetse ko nyina ariwe wabatanze ngo babice.

Umuryango wo kwa nyina bari bafite ubushobozi bwo kubahisha kuko batahigwaga, ariko ngo bose bari bahindutse inyamaswa bamureba nk’aho ntacyo bapfana kandi bamwe bari ba nyirarume, babyara be n’abandi.

Babyara be baramushoreye ngo bajye kumwica kuko bamwitaga inzoka. Yagerageje kubasaba imbabazi kuko yari umuryango we, ariko bamurebanaga umujinya n’ijisho ry’urwango.

Ubwo Albert yaganiraga n’umunyamakuru Gerard Mbabazi yavuze ko ubwo yari asigaye wenyine yagiye gushaka nyina ngo amuhishe, maze ahita amufata akaboko amujyana nawe kumwicisha aho babiciraga maze arabaza ati: “Abica bari he?” kugira ngo bamwicire umwana, ariko Nsengimana aza kurokorwa n’Imana.

Nyuma Albert yanditse igitabo kivuga uko umubyeyi wabo ariwe nyina yishe umuryango wose akarokoka wenyine, ubwo hishwe abana 8 na se ubabyara maze Albert asigara wenyine.



             

Avuga ko nyina atigeze amusaba imbabazi kugeza n’ubu, ndetse ko ahora yibuka ibyamubayeho agaharanira kwiyubaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • H Eugene1 year ago
    Imana igushoboze igukomeze.
  • Jacqueline1 year ago
    Albert Ihangane warabajwe nuwari kugukiza' Ariko komera ntacyo uzaba u Rwanda rufite amahoro knd azahoraho ibyabaye ntibizongera, dukomeze kwibuka twiyubaka.





Inyarwanda BACKGROUND