Kigali

#Kwibuka29: Itel iri kumwe n’abarimo Rocky na Chriss Eazy basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama banafasha uwarokotse-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/04/2023 11:24
0


Sosiyete ikora ikanacuruza telefone, Itel, iri kumwe n’abarimo Rock Kimomo, Chriss Eazy, Junior Giti n’abandi basuye Urwubitso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, banaboneraho gufasha uwarokotse Jenoside utuye muri aka gace.



Ku munsi wa Gatanu w'iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, sosiyete ya Itel imenyerewe mu ikoranabuhanga, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu karere ka Bugesera aho basobanuriwe amateka akomeye yaranze aka gace by'umwihariko ibyahabereye mu 1994.

Bamwe mu bakozi ba Itel bari kumwe na Rock Kimomo usanzwe ari Ambasaderi w’iyi sosiyete, hamwe n'umuhanzi Chriss Eazy na Junior Giti uzwi cyane mu gusobanura filime, batemberejwe urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama banasobanurirwa amateka yaho akomeye yatangiye mu 1959 kugeza mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari itangiye kuba byeruye.

Beretswe Kiliziya ihari ibitsemo imibiri y'abari bahahungiye bizeye kurokoka nyamara bakaza kuhicirwa n’abicanyi batitayeho ko ari mu nzu y’Imana. 

Nyuma yo gutemberezwa uru rwibutso rwa Jenoside rubitse amateka menshi, abakozi ba Itel bari kumwe na Rocky, Junior hamwe na Chriss Eazy n’abandi, bunamiye abahashyinguye ndetse banashyira indabo ku mva, baboneraho no gufata umunota umwe wo kunamira abahashyinguye.

Nyuma y’ibi, bahise bajya mu gikorwa cy’urukundo aho bagiye gufasha uwarokotse Jenoside utuye muri aka gace witwa Uwimana Jean Pierre n’umuryango we ugizwe n’abana babiri n’umugore. Itel ikaba yamuhaye ibikoresho byo mu nzu birimo intebe, matela 2, imeza, hamwe n’ihene 3. Ibi bikaba bizamufasha kwiyubaka n’umuryango we.

Mu byishimo byinshi, Uwimana Jean Pierre yashimiye Itel yamutekerejeho ikamutera inkunga ikomeye. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yagize ati: "Ndishimye cyane, sinabona amagambo nabivugamo. Umutima wanjye uracyeye. Nakiriye neza iki gikorwa cy’urukundo". 

Jean Pierre wafashijwe na Itel, yayishimiye anagaragaza indi mbogamizi agifite ijyanye n’imiturire asaba ko hagize ubundi bushobozi buboneka yakubakirwa akava mu nzu ntoya atuyemo.

Hakizimana Gregoire Shema wari uhagarariye Itel muri iki gikorwa, yafashe umwanya wo gushima ingabo za RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anashimira muri rusange abitabiriye iki gikorwa cy’urukundo, anabashishikariza gukomeza gufatanya no gukundana by'umwihariko bagaharanira ko ibyabaye mu 1994 bitazongera.

Mu kiganiro Gregoire Shema yahaye InyaRwanda, yagarutse ku cyatumye Itel ikora iki gikorwa ati: "Nubwo Itel icuruza iby’ikoranabuhanga, ariko nyuma ya byose turi abanyarwanda kandi twifuza gufasha aho dushoboye. Niyo mpamvu Itel iba yakoze igikorwa cyo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye’’.

Asobanura impamvu bahisemo gusura urwibutso rwa Ntarama no gufasha Uwimana Jean Pierre, yagize ati: "Buri mwaka tugira agace dusura tukanahitamo uwo dufasha mu gihe cyo kwibuka. Ni igikorwa tudakoze bwa mbere, dusanzwe tugikora buri mwaka’’. Gregoire Shema wari uhagarariye Itel yasoje asaba urubyiruko gukorera igihugu bafatanirije hamwe.

Rocky Kimomo wafatanije na Itel muri iki gikorwa, yatangarije InyaRwanda ko cyamusigiye amasomo menshi. Mu magambo ye yagize ati: "Nize amasomo menshi ku rwibutso, mbona ibyahabereye. Leta yakoze neza gusigasira ibihamya. Nakozwe ku mutima no kubona ibihari’’.

Yasoje agenera ubutumwa urubyiruko n’abanyarwanda bose agira ati: "Ni ugukomeza kurwanya imyumvire y’ivangura, tukarwanya abapfobya Jenoside tukabereka ibihamya’’. 

Abakozi ba Itel bari kumwe na Rocky, Junior na Chriss Eazy bunamiye abashyingure mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

Basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Gregoire Shema wari uhagarariye Itel, yasinye mu gitabo cy'abasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

Bamwe mu bakozi ba Itel bari gusobanurirwa amateka yaranze Ntarama mu 1994

Rocky Kimomo n'umuhanzi Chrissy Eazy basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama



Abakozi ba Itel bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

Bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Chrissy Eazy, Rocky Kimomo n'umunyamakuru Gicumbi

Bafashe umunoto wo kunamira no guha icyubahiro abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama



Abakozi ba Itel basuye urwibutso rwa Jenoside wa Ntarama mu Karere ka Bugesera

Batemberejwe urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama bigishwa amateka yaho

Bajyana indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

Gregoire Shema wari uhagarariye sosiyete ya Itel muri iki gikorwa 



Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama bafashije uwayirokotse utishoboye 

Uwimana Jean Pierre wahawe ibikoresho byo mu nzu na Itel


Uwimana Jean Pierre yashimiye Itel yamuzirikanye muri ibi bibe

Ubwo bajyanaga ibikoresho mu rugo rwa Uwimana Jean Pierre


Itel yahaye ihene eshatu Uwimana Jean Pierre inamuha ibikoresho nkenerwa mu rugo


Yahawe na Itel intebe nshya kandi nziza cyane

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa cyo #Kwibuka29

AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND