RFL
Kigali

#Kwibuka29: Nice Ndatabaye yatanze ubutumwa bw'ihumure ku miryango yabuze ababo

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:12/04/2023 7:23
0


Umuhanzi Nice Ndatabaye uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yageneye ubutumwa bw'ihumure imiryango yabuze abayo, muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Ubutumwa bw'umuhanzi Nice Ndatabaye kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabuhuje n'ijambo ry'Imana riri mu Abakorinto ba 2 igice cya 5, umurongo wa 19.

Handitse hati "Nk'uko Imana yiyungiye n'abantu muri Kristo Yesu ntiyaba ikibabaraho ibyaha byabo, ngo kandi natwe yadusigiye umurimo wo kunga abantu n'Imana. "

Iri jambo yarihuje no kwibutsa abantu muri rusange "Kwiyunga" agira ati "Mu gihe twibuka abacu bazize uko basa, reka twongere kandi tunibutse abantu kwiyunga.

Abahekuye imiryango babashe kwemera icyaha no gusaba imbabazi, ndetse n'ababuze ababo babashe kubabarira." Yongeraho ko ibyo bazabishibozwa n'Imana.

Yakomeje agenera ubutumwa abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse n'abayihakana n'abayipfobya ababwira ko ari uburenganzira bw'umuntu gukoresha imbuga nkoranyambaga n'irindi tangazamakuru iryo ariryo ryose uko ashaka.

Ariko ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ari kumwe, ndetse abanyarwanda baharanira ko bitazongera kubaho ukundi. 

Yasoje ahumuriza imiryango yose yasigiwe ibikomere na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yongeraho ati "Tuvugango Ntibizongera kubaho ukundi." 

Nice Ndatabaye yatanze ubutumwa bw'ihumure ku miryango yabuze abayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND