Kigali

Yari kumwe na Se! Ubuhamya buteye agahinda bwa Niwemfura warokokeye i Nyanza ya Kicukiro muri Jenoside-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:12/04/2023 16:08
0


Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro, Niwemfura Kaberuka Marie Aimee yatanze ubuhamya bw’ukuntu bamwe mu bo mu muryango we baguye i Nyanza ya Kicukiro.



Uyu mubyeyi watanze ubuhamya muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mata 2023, yavuze ko yanyuze mu nzira ikomeye. Ubwo yatangaga, ubu buhamya yari ari kumwe na Nyirasenge.

Ati ‘‘Ni ubuhamya twabayemo ubuhamya ngiye kubasangiza turi benshi tubusangiye, ariko n’ubwo ibintu byatubayeho muri Jenoside n’ubwo abantu babaga bari hamwe ibyababagaho wasangaga bitandukanye..."

Akomeza avuga ko ababyeyi be Kaberuka Aimable na Muteteri Esperance bari batuye muri Sahara ya Kicukiro. Avuga ko bavukanaga ari abana bane we akaba imfura, icyo gihe muri Jenoside yari afite imyaka itanu n'aho bucura bwabo, yari uruhinja rw’iminsi 11. 

Ati ‘‘Ibya mbere ya Jenoside ntabwo nabibonye mbyita ko ari amahirwe kuko abantu babonye byinshi bagaca muri byinshi. Njye ibyo nabonye ni uguhera ku wa 6 Mata ubwo indege ya Habyarimana yagwaga, iwacu aho twari dutuye twarebanaga n’ikibuga cy’indege. Muri iryo joro rero bari bari kudutegura tugiye kuryama twumva ikintu kiraturitse. Papa wanjye ubona ko agize impungenge.’’

Yakomeje avuga ko ababyeyi be bahise bajya mu cyumba bakavuga ngo ‘kabaye’. Ngo icyo gihe hatangiye gucicikana ibintu byinshi ndetse ababyeyi banzura kutarara mu bitanda ahubwo barara mu ruganiriro 'Saloon' hamwe n’abana.

Avuga ko kuva icyo gihe Se yahindutse we na Nyina bongororerana buri kanya ndetse batangiye gutekera mu nzu. Niwemfura avuga ko we n’ababyeyi be bamaze iminsi ibiri baba mu nzu badasohoka. Kuri uwo munsi ugiye kwira ngo nyina abwira abakozi kuzinga ibintu.

Niwemfura avuga ko bari mu rugendo bahunga umwe mu bantu bari kumwe yabwiye Se, ko iwe bahatwitse na ‘bomb’. Icyo gihe we n’ababeyi be bagiye muri ETO Kicukiro aho bageze bagashaka aho bajya kurara mu cyumba cyane ko bari bafite uruhinja. Ngo ntabwo azi igihe bamazemo aho kuko yabonaga bwira bugacya.

Interahamwe zaje kubajyana i Nyanza ya Kicukiro, ariko bagenda mu muhanda Niwemfura yari ari kumwe na Se imbere ariko kubera ko nyina yari amaze igihe gito abyaye ari nyuma, uyu mubyeyi wari umwana asubiye inyuma Interahamwe zimukubita Kupa Kupa.


Niwemfura na Nyirasenge we ubwo batangaga ubuhamya

Biramuyobera impamvu agitindiganya na Nyina aramubwira ngo ‘nutagenda nanjye ndagukubita’ ngo ndetse iryo ni naryo jambo rya nyuma nyina yamubwiye.

Bageze i Nyanza barabicaje kubera ko bwari bwije batangira gutera grenade. Ati ‘‘Nanjye icyo gihe nararashwe. Ni ibintu byabagaho byihuta cyane kuko wabonaga akaguru, akaboko cyangwa umutwe by’umuntu bikunyuze hejuru, icyo gihe bamaze kundasa nagiye inyuma. Icyo gihe nta kintu navugaga narariraga. ’’

Ngo bwarije abari bafite amasasu na grenade bavuga ko bwije babwira Interahamwe kwinjira mu bantu bakagenda bica banogonora abatari bagapfuye.

Ngo mu gitondo Interahamwe zazindukiye mu bantu zibatema. Havuyemo umwe muri bo abwira bagenzi be ati ‘‘Abana ntimubice bazicwa n’inzara.’’

Niwemfura ati ‘‘Ahantu Papa yari ari naramubonaga ari hagati y’abantu batatu cyangwa bane bapfuye. Murumuna wanjye wankurikiraga yaje iruhande araryama, Interahamwe yamukandagiye mu nda mubujijije arambwira ngo uri igicucu ngo urabona uyu atapfuye?"

Nyuma umwe mu nterahamwe yabonye se wa Niwemfura atapfuye zijya kumusaka bamusangana 80 000 Frw arangije ariruka asiga abandi.’’


Niwemfura Kaberuka Marie Aimee yarokokanye na se wenyine. Avuga ko kwemera ko nyina yaguye muri Jenoside byabanje kumugora cyane. 

Yavuze ko se yaje gushaka undi mugore nyuma akabyara abandi basaza be batatu, avuga basa nk’aho baje basimbura baba barumuna be babiri na musaza bishwe muri Jenoside.

Niwemfura yize ‘‘Sociology’’ mu Buhinde. Ubu akorera muri HCR. Uretse ibyo ubu ni umubyeyi ufite umwana w’umuhungu.


Niwemfura yavuze uburyo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari afite imyaka itanu y'amavuko 


Niwemfura ati "Abakozi b'Imana njyewe nkunda ni Inkotanyi." -Yumvikanishaga uburyo Ingabo zari iza RPA zamurokoye

KANDA HANO UREBE BIRAMBUYE UBUHAMYA BWA NIWEMFURA WAROKOTSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

">


Kanda hano urebe amafoto yaranze iki gikorwa cyo #Kwibuka29

AMAFOTO: Rwigema Freddy-INYARWANDA.COM

VIDEO: Nyatere Bachir-INYARWANDA.COM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND