Kigali

#Kwibuka29: Izari ingabo za MINUAR zagawe gutererana Abatutsi bazihungiyeho i Nyanza ya Kicukiro-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:12/04/2023 0:09
0


Ku mugoroba wo kuwa 11 Mata 2023 mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho habanje gukorwa urugendo rwo kwibuka izo nzirakarengane.



Urugendo rwo kwibuka rwahereye ahahoze ari kuri ETO Kicukiro, ubu hakaba ari kuri IPRC Kigali aho imbaga y’Abatutsi barenga 3,000 bashyizwe hamwe bakajyanwa i Nyanza ya Kicukiro biciwe mu mvura y’amahindu. 

Ubu i Nyanza hari Urwibutso rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi ijana na bitanu, harimo abaguye ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro n'abandi bakuwe mu bindi bice by'Umujyi wa Kigali bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Aho muri ETO Kicukiro kandi hari ingabo zaharaniraga amahoro za MINUAR, ariko zasize Abatutsi mu maboko y’Interahamwe zirigendera. 

Mu nzira, abari mu rugendo rwo Kwibuka bageraga ahabereye ibikorwa ndengakamere byo kwica urubozo Abatutsi bagahagarara bakavuga amateka yaho, ndetse hakanatangwa ubutumwa bw’icyizere bwo gukomeza abanyarwanda.

Hakozwe Urugendo rwo Kwibuka kuva muri IPRC Kicukiro kugera Nyanza ya Kicukiro, bagera ahihariye bagasobanurirwa

Mu kugera ku Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, habayeho igikorwa cyo gushyira indabo ku Urwibutso cyayobowe na Minisitiri w’Ubumwe Dr Bizimana Jean Damascene, Rubingisa Pudence Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro Antoine Mutsinzi, na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Hakurikiyeho gucana urumuri rw’icyizere. Nyuma Antoine Mutsinzi, umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro mu ijambo rye ryo gutanga ikaze yavuze uburyo ingabo zari iza MINUAR zatereranye Abatutsi, anashimira cyane uruhare rw'urubyiruko mu bikorwa byo kwibuka kuko bitanga imbaraga ku gihugu n’icyizere cy’ejo hazaza.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro kandi Mutsinzi, yongeye gusaba uwaba azi ahakiri imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ko yatanga amakuru iyi mibiri igashyingurwa mu cyubahiro.

Hatanzwe ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu bavuye muri ETO icyo gihe, by’umwihariko ubuhamya bwa Niwemfura Kaberuka Marie Aimée watanze ubuhamya bw’uko bamwe mu bo mu muryango we, baguye Nyanza ya Kicukiro.

Uyu mubyeyi watanze ubuhamya muri iki gikorwa, yavuze ko yanyuze mu nzira ikomeye. Atanga ubu buhamya ari kumwe na nyirasenge.

Ati ‘‘Ni ubuhamya twabayemo, Ubuhamya ngiye kubasangiza turi benshi tubusangiye, ariko n’ubwo ibintu byatubayeho muri Jenoside n’ubwo abantu babaga bari hamwe ibyababagaho wasangaga bitandukanye.’’

Akomeza avuga ko ababyeyi be, Kaberuka Aimable na Muteteri Esperance bari batuye muri Sahara Kicukiro. Avuga ko bavukanaga ari abana bane we akaba imfura, icyo gihe muri Jenoside akaba yari afite imyaka itanu naho bucura bwabo akaba yari uruhinja rw’iminsi 11. 

Ati ‘‘Ibya Mbere ya Jenoside ntabwo nabibonye, mbyita ko ari amahirwe kuko abantu babonye byinshi bagaca muri byinshi. Njye ibyo nabonye ni uguhera ku wa 6 Mata ubwo indege ya Habyarimana yagwaga, iwacu aho twari dutuye twarebanaga n’ikibuga cy’indege. Muri iryo joro rero bari bari kudutegura tugiye kuryama twumva ikintu kiraturitse. Papa wanjye ubona ko agize impungenge.’’ Ubuhamya bwe burakomeza mu yindi nkuru.


Iki gikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka

Muri iki gikorwa kandi umuhanzi Bonhomme yaririmbye indirimbo zihumuriza, wakurikiwe n’urubyiruko rwasomye amazina ya bamwe mu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. 

Uwari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Dr Bizmana Jean yashimye urubyiruko kubwo guhugukira kumva amateka cyane ko igihe cyagiye ariko bakaba bagihari, anyura mu mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi ubona ko azi neza murakurikira ikiganiro kirambuye ku InyaRwanda Tv.

Dr Bizimana yagaragaje uruhare rw’ibihugu byatereranye abarenga ibihumbi bibiri bakicwa muri Etoo, ariko ashimira igihugu cy’Ububiligi cyasabye imbabazi ku ruhare rwabo ndetse ashimira uburyo igihugu cy’Ububiligi cyakiye imanza ndetse iki gihugu gishyiraho itegeko ryihariye gihana icyaha cya Jenoside.

Harimo nk’uwitwa Fabiane Neretswe rero igihugu cy’u Bubiligi mu butabera cyafatikanyije ndetse kikaba gikomeje gufatikanya n ‘u Rwanda mu butabera.

Dr Bizimana kandi yavuze ko bifuza ko urubanza rwa Kabuga Felicien rwacibwa n’ubwo hari impamvu zigaragazwa z’uburwayi, ariko abacamanza nabo bavuga ko urubanza rwaba.


Umuyobozi w'umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yari muri uru rugendo

Dr Bizimana yibukije urubyiruko ko ejo heza h'Igihugu hari mu biganza byabo, bityo ko bagomba kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside bakarwanya uwo igaragayeho wese avuga ko rugomba kumva inama za Perezida wa Repubulika ko badakwiye gutegereza inkunga z’amahanga.

Agira ati: “Ntabwo tugomba gutegereza ko amahanga azadufasha, tugomba kwishakamo imbaraga tukiyubakira igihugu nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akunda kubivuga.’’


Urubyiruko rwinshi rwari rwitabiriye uru rugengo bigiyemo amateka y'u Rwanda


Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yashyize indabo ahashyinguwe imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi


Minisitiri w'Ubumwe, Dr Bizimana yunamiye ahashyinguwe imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994



Umuhanzikazi Nyiranyamibwa Suzanne yaririmbye mu mugoroba wo Kwibuka abatutsi i Nyanza ya Kicukiro







Niwemfura Kaberuka Marie Aimee watanze ubuhamya agaragaza inzira itoroshye abatutsi banyuzemo ubwo bavanwaga muri ETO Kicukiro



Amb. Nsengimana Joseph yatanze ikiganiro cyagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

 

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam yunamiye inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso

 

Umuhanzi Bonnhomme yaririmbye mu Kwibuka ku nshuro ya 29 abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro 


Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi, DGIP Ujeneza Chantal







Antoine Cardinal Kambanda ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa cyo #Kwibuka29


Gatabazi Jean Marie Vianney wabaye Minisitiri w'Ubugetsi [Uri hagati] 


Umuyobozi wa Rwanda we Want, Murenzi Tristan


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi




Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa cyo #Kwibuka29

AMAFOTO: Rwigema Freddy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND