RFL
Kigali

#Kwibuka29: Mahoro Isaac yashimye abahanzi yibutsa urubyiruko ko kubaka igihugu nta kujenjeka kubamo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/04/2023 19:52
0


Umuhanzi Mahoro Isaac yasabye urubyiruko guhaguruka rukarwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye abarenga Miliyoni, anabibutsa ko kubaka igihugu hatabamo kujenjeka.



Mahoro Isaac abarizwa mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi rya Nyamata, akaba ukunzwe mu ndirimbo "Ibihishe", "Nyigisha" n'izindi. Ku nshuro ya 29 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu muhanzi yatanze ubutumwa ku bahanzi bagenzi be ndetse no ku rubyiruko.

Aganira na inyaRwanda, Isaac Mahoro yashimye uruhare rw'umuhanzi mu kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavuze ko umuhanzi "yatanze umusanzu ukomeye cyane kuko yahimbye indirimbo zigera mu ndiba y'imitima yashenjaguwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994".

Uyu muhanzi akomeza avuga ko indirimbo zomora imitima y'abanyarwanda zakozwe n'abahanzi nyarwanda, zizahoraho. Ati "Kandi indirimbo n'urubuto Imana yashyize mu bwonko bw'umuntu kugira ngo uzagira amahirwe akamenya agaciro karwo nk'ikintu kizahoraho iteka ryose; aho azarubiba ruzera imbuto zo kwomora inguma ziri mumitima ikomeretse".

Benshi bari mu mahanga bifashisha imbuga nkoranyambaga bahakana banapfobya Jenoside, yakorewe Abatutsi, ubona urubyiruko rukwiriye gukora iki mu guhangana n’abapfobya Jenoside?. Ubwo yasubizaga iki kibazo yari abajijwe n'umunyamakuru, Mahoro Isaac yabwiye urubyiruko rw'u Rwanda ko kubaka igihugu bitabamo kujenjeka.

Uyu muhanzi umaze imyaka 17 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yagize ati "Kubaka igihugu ntibibamo kujenjeka, niyo mpamvu abashaka kurusenya bakoresha igishoboka cyose ngo bagere ku ntego yabo, kandi babikora bazi ukuri ahubwo bakakwirengagiza. 

Niyo mpamvu urubyiruko ry'u Rwanda rwagize amahirwe yo kwiga no kumenya aho umwanzi yaca ashaka gusenya ingobyi iduhetse nabo, bagomba kuhashyira ingabo ikingira iyo myambi bakoresha imbuga nkoranyambaga bakagaragaza ukuri u Rwanda rutengamiyemo".

Uyu muramyi yahumurije abanyarwanda abibutsa ko bafite ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame. Ati "Ihumure riva ku Mana rinyuze mu buyobozi bw'igihugu cyacu, rigere ku munyarwanda wese rigira riti ibyabaye ntibizongera kubaho. Twibuke Twiyuba".


Mahoro Isaac yahaye urubyiruko umukoro wo kunyoboza abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND