Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi batandukanye mu Rwanda, yatangaje ko urubyiruko n’abahanzi bahanzwe amaso mu rugamba rwo kwamaganira kure abapfobya bakahakana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuzima bw'abarenga miliyoni mu gihe cy'iminsi 100.
Muyoboke
aravuga ibi mu gihe bimwe mu binyamakuru Mpuzamahanga bikomeje gukoresha inyito
itariyo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi bakavuga imibare itariyo
y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagamije kugoreka amateka y'ukuri
y'icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo.
Umunyamahanga
Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko, Parfait Busabizwa, ubwo yari mu gikorwa
cya 'Our Past' yavuze ko mu gihe cya Jenoside bamwe mu rubyiruko babaye
ibikoresho by'abanyapolitiki babi, bijandika mu bwicanyi,' konona no gusahura
imitungo y'abahigwaga.
Yavuze ko
urubyiruko kandi 'rukomeje kuba ingwate y'abagifite ingengabitekerezo ya
Jenoside haba mu gihugu imbere ndetse no hirya no hino ku Isi'.
Busabizwa
yavuze ko kuri ubu bamwe bifashisha imbuga nkoranyambaga, bagakwirakwiza imvugo
zuje urwango, ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yashimye
abari urubyiruko rw'Inkotanyi, batanze ubuzima bwabo bagahagarika Jenoside,
bakahobora u Rwanda. Asaba urubyiruko rw'u Rwanda, gukomera ku bumwe
bw'Abanyarwanda, kandi bagaharanira kugaragaza ukuri ku mateka y'u Rwanda 'cyane
cyane bifashishije imbuga nkoranyambaga'.
Aha niho
Muyoboke Alex ahera akavuga ko ari inshingano z'urubyiruko mu guhangana
n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mujyanama w'abahanzi, avuga ko amateka agaragaza ko benshi mu bakoze Jenoside bari urubyiruko. Ariko kandi benshi mu bahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi bari urubyiruko mu ngabo zari iza RPA.
Muyoboke ati “Urubyiruko, ni mwebwe, ni twebwe, ni twe nk'abanyarwanda
uruhare rwo kugira ngo tubasubize, ibyo bavuga babivuga bari hanze ntabwo bari
mu gihugu, twebwe turi mu gihugu, rero rubyiruko rwiza, rubyiruko mbaraga
z'igihugu, ntihazagire uzaceceka, nabona umuntu uri kubeshya nicyo nabisabira
njyewe."
Muyoboke
avuga ko mu rugendo rwo kugaragaza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe
Abatutsi mu Rwanda, umusanzu w'umuhanzi nawo ukenewe cyane ko ijwi rye rigera
kure. Agaragaza ko ibihangano by'umuhanzi bigera kure, bityo ko byafasha benshi
mu batuye Isi.
Aravuga ati
"Umusanzu w'umuhanzi ni ugutanga ubutumwa, ni uguhanga ibihangano byiza,
ibihangano bihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bihumuriza igihugu.
Ya ndirimbo ushobora kumva ukumva y'uko ari ihumure nawe watanze nk'umuhanzi,
kuko burya igihangano ni ikintu kigera kure cyane."
Muyoboke akangurira umuhanzi wese 'ukunda igihugu cye ureba amahoro dufite' ko nawe ari 'inshingano ze' mu rugendo rw'isanamitima igihugu kirimo."
Muyoboke Alex yabwiye urubyiruko n’abahanzi ko bafite inshingano zo kugaragaza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Muyoboke yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba gukomera muri ibi bihe no guharanira kwiyubaka
TANGA IGITECYEREZO