Umunyamakuru uzwi cyane mu makuru y'imikino mu Rwanda, David Bayingana yatanze inama ku banyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Tariki 07 Mata buri mwaka mu Rwanda hatangizwa Icyumweru cy'Icyunamo ndetse n'iminsi 100 yo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, muri uyu mwaka haribukwa ku nshuro ya 29.
Bityo muri iyi minsi abantu benshi cyane cyane abazwi bari kugenda batanga ubutumwa bw'ihumure, ndetse n'inama kugira ngo Jenoside itazongera kuba ukundi.
David Bayingana ni umunyamakuru umaze igihe mu Rwanda, azwi cyane mu gisata cy'amakuru y'imikino kuri Radio ya B&B afiteho n'inshingano zo kuba umuyobozi.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Facebook, Instagram na Twitter yibukije Abanyarwanda ko abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nta mwanya w'akaruhuko bajya bafata, bityo ko n'Abanyarwanda kugira ngo babarwanye badakwiye kuryama cyangwa ngo birare na gato.
Yanditse ati "Abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nta munsi w'akaruhuko bafata muri uwo mugambi wabo. Natwe nta karuhuko tugomba gufata, hasinzire babiri, abandi turare irondo kugira ngo turwanye Ingengabitekerezo yayo ntibizongere ukundi. Kabeho Rwanda nziza, Mukomere Abarokotse."
David Bayingana ugira inama Abanyarwanda yo kudasinzira kugira ngo barwanye Ingengabitekerezo ya Jenoside
TANGA IGITECYEREZO