Umuhanzi akaba n'Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanzi mu Rwanda, Tuyisenge Intore, agaragaza ko imyaka 29 ishize, Abanyarwanda bishatsemo ibisubizo birimo ‘Ndi Umunyarwanda’, byabafashije mu rugendo rw’isanamitima, ubu rumaze imyaka 29.
Gahunda
y’urugendo rw’isanamitima ku bumwe n’ubwiyunge igamije gufasha Abanyarwanda
gukira ibikomere by’amateka n’ihungabana, kuvugisha ukuri ku byabaye, gusaba
imbabazi no kuzitanga no kwimakaza ubusabane n’Ubufatanye.
Tuyisenge
yabwiye InyaRwanda ko imyaka 29 ishize hari byinshyi Leta y'u Rwanda yakoze mu
kongera kubanisha neza Abanyarwanda nyuma y'icuraburindi rya Jenoside yakorewe
Abatutsi.
Agaragaza ko
mu rwego rwo kongera kugarura ubumwe bw'abanyarwanda, igihugu cyahisemo gahunda
zirimo 'Ndi Umunyarwanda' yafashije abanyarwanda kongera kubana no
kwiyumvanamo.
Uyu mugabo avuga ko iyi gahunda yagize uruhare rukomeye mu isanamatima kugeza n'uyu munsi.
Tuyisenge yanavuze ko imyaka 29 ishize igihugu kiyubaka, cyanubakiye ku gufasha
abatahuka bava mu mahanga aho bajyanwa mu kigo cy'i Mutobe, bagasobanurirwa
gahunda z'igihugu, bakamenya amateka y'igihugu kugira ngo bafatanye n'abandi
'banyarwanda kubaka u Rwanda twifuza'.
Yavuze ko
muri uru rugendo rw'isanamitima, atakibagirwa n’umusanzu w'ubuhanzi mu rugendo
rw'isanamitima; kuko bamwe mu bahanzi bakoze ibihangano by'ihumure, byubakiye
ku mateka bigaragaza ko nyuma ya Jenoside ubuzima bw'icyizere bwakomeje ku
barokotse Jenoside 'kandi n'ahazaza ari heza bitewe n'uko Igihugu cyari kimaze
kubohorwa'.
Tuyisenge
avuga ko urubyiruko rufite inshingano zo kubaka u Rwanda rubereye buri wese, u
Rwanda rutagira n'umwe ruheza, 'kugira ngo Jenoside itazongera kubaho hano mu
gihugu ndetse baharanira ko nta n'ahandi ishobora kuba'.
Yavuze ko
umusanzu w'umuhanzi mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rwifuzwa, ukomeye cyane ashingiye
ku kuba abahanzi ari bamwe mu bantu bakoreshejwe mu kubiba urwango bisunze
inganzo yabo.
Avuga ko
ijwi ryabo rigera kure, ari nayo mpamvu abo muri iki gihe basabwa gukoresha
impano Imana yabahaye bakora ibihangano byubakiye ku bumwe n'ubwiyunge
n'icyerekezo cy'Igihugu.
Ati
"Umusanzu w'umuhanzi kuri ubu ngubu nawo urakomeye cyane mu gukora ibihangano
mu by'ukuri byongera kubiba ubumwe bw'Abanyarwanda, kumenyekanisha ubumwe
bw'abo."
Tuyisenge
avuga ko abahanzi bakwiye kwisunga imirongo ya Politiki iriho igihugu
cyubakiyeho, bakaririmba bagaragaza umurongo igihugu n'abaturage bihaye mu rugendo
rwo kugera kure hifuzwa.
Ahumuriza
abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akabashishikariza kwiyubaka binyuze mu gukora imirimo itandukanye
kugira ngo buse ikivi cy'ababo.
Arakomeza ati “Muri
iki gihe cyo kwibuka, abahanzi bakwiye gukoresha imbuga nkoranyamaga zabo
kurushaho n’ahandi bahurira n'abakunzi b'ibihangano byabo bahumuriza abacitse
ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, kurwanya ingengabitekerezo ya
Jenoside, guhangana n'abayihembera, kutihanganira abavuga igihugu nabi
n'ibindi.”
Muri
Nyakanga 2019, abantu 120 barimo mirongo itatu (30) bakoze Jenoside, na mirongo
icyenda (90) barokotse Jenoside basoje urugendo rw’isanamitima babifashishijwe
na Paruwasi ya Nyamiyaga.
Bimwe mu byo
bigishijwe harimo amateka y’u Rwanda n’isano ihuje abanyarwanda, akamaro ko
kuvugisha ukuri no gusaba imbabazi, akamaro ko kubana neza no gukorera hamwe.
Tuyisenge yavuze ko ‘binyuze mu mahuriro agize urugaga rw'abanyamuziki tuzakomeza kugira uruhare mu kubaka u Rwanda twifuza binyuze mu bihangano’.
Tuyisenge
yavuze ko ubuhanzi bwagize uruhare mu isanamitima binyuze mu bihangano abahanzi
bagiye bashyira hanze
TANGA IGITECYEREZO