RFL
Kigali

#Kwibuka29: Tuyisenge Intore yagarutse ku ruhare rw’umuhanzi mu isanamitima mu myaka 29 ishize

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/04/2023 7:53
0


Umuhanzi akaba n'Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanzi mu Rwanda, Tuyisenge Intore, agaragaza ko imyaka 29 ishize, Abanyarwanda bishatsemo ibisubizo birimo ‘Ndi Umunyarwanda’, byabafashije mu rugendo rw’isanamitima, ubu rumaze imyaka 29.



Gahunda y’urugendo rw’isanamitima ku bumwe n’ubwiyunge igamije gufasha Abanyarwanda gukira ibikomere by’amateka n’ihungabana, kuvugisha ukuri ku byabaye, gusaba imbabazi no kuzitanga no kwimakaza ubusabane n’Ubufatanye.

Tuyisenge yabwiye InyaRwanda ko imyaka 29 ishize hari byinshyi Leta y'u Rwanda yakoze mu kongera kubanisha neza Abanyarwanda nyuma y'icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agaragaza ko mu rwego rwo kongera kugarura ubumwe bw'abanyarwanda, igihugu cyahisemo gahunda zirimo 'Ndi Umunyarwanda' yafashije abanyarwanda kongera kubana no kwiyumvanamo.

Uyu mugabo avuga ko iyi gahunda yagize uruhare rukomeye mu isanamatima kugeza n'uyu munsi. 

Tuyisenge yanavuze ko imyaka 29 ishize igihugu kiyubaka, cyanubakiye ku gufasha abatahuka bava mu mahanga aho bajyanwa mu kigo cy'i Mutobe, bagasobanurirwa gahunda z'igihugu, bakamenya amateka y'igihugu kugira ngo bafatanye n'abandi 'banyarwanda kubaka u Rwanda twifuza'.

Yavuze ko muri uru rugendo rw'isanamitima, atakibagirwa n’umusanzu w'ubuhanzi mu rugendo rw'isanamitima; kuko bamwe mu bahanzi bakoze ibihangano by'ihumure, byubakiye ku mateka bigaragaza ko nyuma ya Jenoside ubuzima bw'icyizere bwakomeje ku barokotse Jenoside 'kandi n'ahazaza ari heza bitewe n'uko Igihugu cyari kimaze kubohorwa'.

Tuyisenge avuga ko urubyiruko rufite inshingano zo kubaka u Rwanda rubereye buri wese, u Rwanda rutagira n'umwe ruheza, 'kugira ngo Jenoside itazongera kubaho hano mu gihugu ndetse baharanira ko nta n'ahandi ishobora kuba'.

Yavuze ko umusanzu w'umuhanzi mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rwifuzwa, ukomeye cyane ashingiye ku kuba abahanzi ari bamwe mu bantu bakoreshejwe mu kubiba urwango bisunze inganzo yabo.

Avuga ko ijwi ryabo rigera kure, ari nayo mpamvu abo muri iki gihe basabwa gukoresha impano Imana yabahaye bakora ibihangano byubakiye ku bumwe n'ubwiyunge n'icyerekezo cy'Igihugu.

Ati "Umusanzu w'umuhanzi kuri ubu ngubu nawo urakomeye cyane mu gukora ibihangano mu by'ukuri byongera kubiba ubumwe bw'Abanyarwanda, kumenyekanisha ubumwe bw'abo."

Tuyisenge avuga ko abahanzi bakwiye kwisunga imirongo ya Politiki iriho igihugu cyubakiyeho, bakaririmba bagaragaza umurongo igihugu n'abaturage bihaye mu rugendo rwo kugera kure hifuzwa.

Ahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akabashishikariza kwiyubaka binyuze mu gukora imirimo itandukanye kugira ngo buse ikivi cy'ababo.

Arakomeza ati “Muri iki gihe cyo kwibuka, abahanzi bakwiye gukoresha imbuga nkoranyamaga zabo kurushaho n’ahandi bahurira n'abakunzi b'ibihangano byabo bahumuriza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, guhangana n'abayihembera, kutihanganira abavuga igihugu nabi n'ibindi.”

Muri Nyakanga 2019, abantu 120 barimo mirongo itatu (30) bakoze Jenoside, na mirongo icyenda (90) barokotse Jenoside basoje urugendo rw’isanamitima babifashishijwe na Paruwasi ya Nyamiyaga.

Bimwe mu byo bigishijwe harimo amateka y’u Rwanda n’isano ihuje abanyarwanda, akamaro ko kuvugisha ukuri no gusaba imbabazi, akamaro ko kubana neza no gukorera hamwe.

Tuyisenge yavuze ko ‘binyuze mu mahuriro agize urugaga rw'abanyamuziki tuzakomeza kugira uruhare mu kubaka u Rwanda twifuza binyuze mu bihangano’. 

Tuyisenge yavuze ko ubuhanzi bwagize uruhare mu isanamitima binyuze mu bihangano abahanzi bagiye bashyira hanze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND