RFL
Kigali

#Kwibuka29: Josh Ishimwe yatanze ihumure ku barokotse, mu ndirimbo yise “Humura Rwanda”

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:10/04/2023 19:01
0


Umuhanzi Ishimwe Josh uririmba indirimbo zihimbaza Imana yifatanije n’abanyarwanda mu bihe bidasanzwe barimo byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abahumuriza binyuze mu ndirimbo yise “Humura Rwanda”.



Umuramyi wamenyekanye mu ndirimbo nziza zihumuriza abantu ndetse zishima Imana, Josh Ishimwe, ni umwe mu bahanzi nyarwanda b’urubyiruko ndetse bakunzwe cyane mu muziki nyarwanda.

Mu gihe abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzi Josh nawe mu buryo bwa gihanzi yageneye abanyarwanda indirimbo yabafasha gukomera ndetse bakibuka biyubaka.

Yagize ati “Humura Rwanda sinagutaye, humura Rwanda sinakwibagiwe dore nguhaye umugisha uzahesha amahanga umugisha”.

Umuhanzi Josh yavuze ko umusanzu we ari ugusangiza abanyarwanda indirimbo zibakomeza, ndetse yabageneye ijambo ryo muri Bibiliya riri muri YOBU 14:7.

Yabwiye urubyiruko ko rukwiye guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bagakoresha imbuga nkoranyambanga bakwirakwiza ubutumwa bufasha benshi kwiga amateka yaranze u Rwanda no kuyaha agaciro akwiye.

Josh yihanganishije ababuze imiryango yabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abibutsa ko gukomera ari intambwe ikomeye izatuma Igihugu kigera kure, ndetse ko kunga ubumwe nk’abanyarwanda bikenewe.

Ishimwe josh yamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana zitandukanye zirimo n’izo agenda asubiramo zamenyekanye. Zimwe mu ndirimbo yakoze harimo “Reka ndate Imana data” “Umwami azaza”, “Inkingi negamiye”, “Yesu ndagukunda” n’izindi nyinshi.

Ishimwe wamenyekanye mu njyana nziza ya gakondo ahimbaza Imana, mu ndirimbo “Humura Rwanda”, yavuze ko abanyamahanga baziruka bava kure baje kureba uko abanyarwanda biyunze bakaba umwe, n’amahoro abaranga batishishanya.


Umuhanzi Josh ashishikariza abanyarwanda kwibuka biyubaka 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND