Mu kiganiro cyahuje abahanzi nyarwanda batandukanye biganjemo abaririmba indirimbo zijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, Munyanshoza Dieudonné yasobanuye imvo n’imvano y’indirimbo yise “Umunsi avuka”.
Munyanshoza Dieudonné wamenyekanye mu kuririmba
indirimbo zikomeza imitima y’abanyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, ndetse no gusana imitima ibabaye kubw’amateka yaranze Igihugu cy’u
Rwanda, yagarutse ahavuye igitekerezo cyo kwandika no kuririmba iyi ndirimbo “umunsi avuka”.
“Umunsi avuka” ni indirimbo yanditswe na Munyanshoza, bivuye ku kiganiro yagiranye n’umuntu baganiriye. Ubwo yaganiraga n’uwo muntu, yamubwiye ko akiri muto agize imyaka 4 ntabwo yabonaga sekuru, nyirakuru, ndetse
na papa we.
Ubwo yabaza umubyeyi aho abo bantu atabona
bagiye, ntibahise bamubwira kuko babonaga akiri muto. Aje gukura yaje kubwirwa n’umubyeyi
ko sekuru na nyirakuru bishwe mu 1959, hanyuma ise umubyara akicwa 1975 ubwo
MRND yari imaze kujyaho.
Ubwo umubyeyi yamubwiraga uko bishe umubyeyi
we, yamubwiye ko bamukubise kugera igihe ahwereye agashiramo umwuka. Akimara
gusobanukirwa amateka no gutotezwa kw’Abatutsi, yatangiye kujya nawe ahigwa bukware.
Uwo mwana yakuze atotezwa kuko uko yakuraga, yagendaga amenya ukuri ndetse yaje kujya mu nkotanyi gufatanya n’abandi kubohora
igihugu. Aya mateka y’uyu mwana mu ndirimbo avuga ko Igihugu kimaze kubohorwa
yagarutse ku matongo, asanga n’abari barasigaye nabo barabishe.
Ubwo yaganiraga na bamwe barokotse, bagiye bamwereka
aho bamwe mu bavandimwe baguye, uko babishe. Amaze kubona ko bamaze abe bose
yasanze nta kindi afite gukora, uretse guhora yibuka abe ndetse no kubaka Igihugu
cye.
Munyanshoza Dieudonné wamenyekanye ku izina rya “Mibirizi”
amaze igihe kirekire akora indirimbo zihumuriza imitima y’abanyarwanda, ndetse
agaruka ku mateka ya bamwe bishwe ndetse atanga ihumure ku banyarwanda bifuza
kugira icyerekezo kizima no kubaka urwababyaye.
TANGA IGITECYEREZO