RFL
Kigali

#Kwibuka29: Kurokoka kwawe niyo ntsinzi y’abacu twabuze - Knowless Butera yakomeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/04/2023 10:55
0


Umuhanzikazi w’umuririmbyi Butera Knowless yatanze ubutumwa bw’ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasaba gukomeza gutwaza gitwari mu rugendo rwo kwiyubaka no guharanira ubuzima bwiza bw’ejo hazaza.



Igihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwanya wo kugaruka ku mateka yayiteye, gusuzuma aho u Rwanda rugeze rwiyubaka no gufata ingamba zo gukomeza guhangana no gutsinda ibyo ari byo byose bisenya u Rwanda.

Knowless yabwiye InyaRwanda ko muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, yihanganisha abarokotse, abasaba gukomeza gutwaza.

Ati “Mpore kuri wowe wabuze abawe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Komera utwaze, utwarane, kongera kubaho kandi neza ni bwo butwari.”

Yavuze ko n’ubwo intimba n’agahinda bidashira, ariko kurokoka kwawe niyo ntsinzi y’abawe bishwe.

Akomeza agira ati “N’ubwo intimba itabura, ariko kurokoka kwawe niyo ntsinzi y’abacu twabuze. Turabibuka iteka kuko batuye mu mitima yacu, kugeza ku mpera z’ibihe.”

Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe), ivuga ko kwibuka byabereye u Rwanda igikorwa gisubiza abishwe agaciro bambuwe, gihumuriza abarokotse ndetse n'isoko Abanyarwanda bavomamo imbaraga zo kugera ku ntego bihaye zo kubaka igihugu bifuza no guhangana n'ingaruka za Jenoside zikibangamiye umuryango nyarwanda.

Umumaro wo Kwibuka wagarutsweho na Nyakuhabwa Perezida wa Repubulika ubwo Abanyarwanda bibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yagize ati "Twihaye uburyo bwo gutangira bundi bushya. Nk'Abanyarwanda, duhora twibuka, buri munsi, mu byo dukora byose kugira ngo tutazigera dutatira igihango cy'amahitamo yacu."

Minubumwe ivuga ko nyuma y'imyaka 29 Jenoside ihagaritswe, u Rwanda rwariyubatse, bigizwemo uruhare n'abari urubyiruko.

Ikomeza ivuga ko muri iki gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rurakangurirwa gufata iya mbere mu kurinda ibyagezweho mu rugendo rwo kubaka Igihugu no guhangana n'abapfobya ndetse n'abahakana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 'tutibagiwe n'abakirangwa n'ingengabitekerezo ya Jenoside'.

Iyi Minisiteri ivuga ko 'muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, dukomeze guha icyubahiro abayizize, dufate mu mugongo abayirokotse. Twimakaze umuco w'amahoro, twamaganire kure ibikorwa byose ndetse n'amagambo yose agaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside'. 

Knowless Butera yatanze ubutumwa bw’ihumure muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 

Knowless avuga ko abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ‘turabibuka Iteka kuko batuye mu mitima yacu’






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND