Umuhanzikazi w’umuririmbyi Butera Knowless yatanze ubutumwa bw’ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasaba gukomeza gutwaza gitwari mu rugendo rwo kwiyubaka no guharanira ubuzima bwiza bw’ejo hazaza.
Igihe cyo
Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwanya wo kugaruka ku mateka yayiteye,
gusuzuma aho u Rwanda rugeze rwiyubaka no gufata ingamba zo gukomeza guhangana
no gutsinda ibyo ari byo byose bisenya u Rwanda.
Knowless
yabwiye InyaRwanda ko muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside
yakorewe Abatutsi, yihanganisha abarokotse, abasaba gukomeza gutwaza.
Ati “Mpore kuri
wowe wabuze abawe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Komera utwaze,
utwarane, kongera kubaho kandi neza ni bwo butwari.”
Yavuze ko n’ubwo
intimba n’agahinda bidashira, ariko kurokoka kwawe niyo ntsinzi y’abawe
bishwe.
Akomeza agira ati “N’ubwo
intimba itabura, ariko kurokoka kwawe niyo ntsinzi y’abacu twabuze. Turabibuka iteka kuko batuye mu mitima yacu, kugeza ku mpera z’ibihe.”
Minisiteri
y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe), ivuga ko
kwibuka byabereye u Rwanda igikorwa gisubiza abishwe agaciro bambuwe, gihumuriza
abarokotse ndetse n'isoko Abanyarwanda bavomamo imbaraga zo kugera ku ntego bihaye
zo kubaka igihugu bifuza no guhangana n'ingaruka za Jenoside zikibangamiye
umuryango nyarwanda.
Umumaro wo
Kwibuka wagarutsweho na Nyakuhabwa Perezida wa Repubulika ubwo Abanyarwanda
bibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yagize ati "Twihaye
uburyo bwo gutangira bundi bushya. Nk'Abanyarwanda, duhora twibuka, buri munsi,
mu byo dukora byose kugira ngo tutazigera dutatira igihango cy'amahitamo
yacu."
Minubumwe ivuga
ko nyuma y'imyaka 29 Jenoside ihagaritswe, u Rwanda rwariyubatse, bigizwemo
uruhare n'abari urubyiruko.
Ikomeza
ivuga ko muri iki gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe
Abatutsi, urubyiruko rurakangurirwa gufata iya mbere mu kurinda ibyagezweho mu
rugendo rwo kubaka Igihugu no guhangana n'abapfobya ndetse n'abahakana amateka
ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 'tutibagiwe n'abakirangwa n'ingengabitekerezo
ya Jenoside'.
Iyi Minisiteri ivuga ko 'muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, dukomeze guha icyubahiro abayizize, dufate mu mugongo abayirokotse. Twimakaze umuco w'amahoro, twamaganire kure ibikorwa byose ndetse n'amagambo yose agaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside'.
Knowless Butera yatanze ubutumwa bw’ihumure muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi
Knowless
avuga ko abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ‘turabibuka Iteka kuko batuye
mu mitima yacu’
TANGA IGITECYEREZO