Mukotanyi Limu umuhanzi uri kuzamuka neza yifashishije umuhanzi w’umunyamakurukazi Muramira Racheal, mu ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bageneye Abanyarwanda bari mu Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Uyu musore yize amashuri abanza akanatangirira ayisumbuye mu kigo
cy'amashuri cya Kigina mu karere ka Kirehe mu Ntara y'Iburasirazuba, aza gusoreza
muri Camp Kigali aho yize indimi n’ubuvanganzo.
Ubu arakataje mu nzira y’ubuhanzi aho amaze gushyira indirimbo
zitandukanye hanze, ariko inyinshi zibanda kuri gahunda za Leta. Mu kiganiro n’inyaRwanda
yatangiye agaruka ku buryo yinjiye mu muziki.
Ati: “Maze igihe kitari gito nkora Umuziki, icyakora indirimbo zijyanye n'ibihe byo Kwibuka zo
ntabwo maze igihe kinini ntangiye kuziririmba. Indirimbo ya mbere yo kwibuka
nayisohoye muri 2020, nyita ‘Tuguhoze Rwanda’.”
Indirimbo Tuguhoze Rwanda ikaba ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure ku
barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Indirimbo nshya ya Limu yafatanije
na M Racheal bayise ‘Turi Abavandimwe’, ikubiyemo ubutumwa bw’isanamitima.
Limu agaruka kuri iyi ndirimbo yagize ati: “Iyo wumvise neza indirimbo wumva ko twarimo tubwira Abanyarwanda ko turi Abavandimwe tukwiye no kunga ubumwe, kuko twese turi Abanyarwanda dukwiye no kuba umwe tugakora ibiduteza imbere n'ibiteza imbere igihugu cyacu.”
KANDA HANO WUMVE 'TURI ABAVANDIMWE' YA LIMU YAHURIYEMO NA M RACHEAL
TANGA IGITECYEREZO