Umufasha w’Umukuru w’Igihugu, Madamu Jeannette Kagame, ari mu Magana y’abantu barebye umukino cyangwa se ikinamico yiswe ‘Hate Radio (Radio y’urwango) ugaragaza mu buryo burambuye ukuntu Radio rutwitsi RTLM yagize uruhare mu gucengeza umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Ni mu
gikorwa cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Mata 2023, muri
Kigali Convention Center, aho kitabiriwe n’abayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu,
abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, urubyiruko n’abandi mu murongo wo
kumenya uburyo Jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa.
Ni ku nshuro
ya kabiri uyu mukino ukiniwe i Kigali. Bwa mbere wakiniwe ku Urwibutso rwa
Jenoside rwa Kigali mu 2011. Ndetse, kuva ku wa 4 na 5 Mata 2023, uyu mukino
werekanwe muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye no muri IPRC y’i Huye.
Uyu mukino
wateguwe na Milo Rau afatanyije na Jens Diethrich ugaragaramo abakinnyi barimo Ntarindwa
Diogène uzwi nka Atome ukina mu mwanya w’umunyamakuru Kantano wabiciye bigacika
kuri RTLM, Pili Pili wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukina mu
mwanya wa Valerie Bemeriki n’abandi.
Werekaniwe
mu Rwanda ku nkunga y’abarimo Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano
Mboneragihugu (Minubumwe), kandi wubakiye ku kugaragaza uruhare rwa RTLM muri
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, no kwerekana uburyo imvugo z’urwango zigira uruhare rukomeye mu
gutanya abantu.
Ushushanya
urugendo rw’icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo, ariko hagamijwe guteza imbere amahoro
n’ubumwe mu bantu b’ingeri zose.
Radio Télévision Libre des Mille Collines ‘RTLM’ yashinzwe ku nkunga y’abarimo
Habyarimana Juvenal wayoboye u Rwanda, aho yari afitemo imigabane myinshi
kurusha abandi bose; yashoyemo miliyoni 10 Frw.
Mu bandi
bari bafitemo imigabane harimo Kabuga Félicien uri kuburana mu Bufaransa ku
ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’abandi bacuruzi. Yakoragaho
abanyamakuru b’abahanga, benshi bari baravuye kuri ORINFOR.
Mu ijambo rye
Jean-Damascène Bizimana uyobora Minubumwe yasabye urubyiruko kuvana amasomo
muri aya mateka bagakunda Igihugu, bakarwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside
bagaharanira ishema ry’Igihugu n’ubuyobozi bwacyo.
Yibukije
abitabiriye kureba uyu mukino ko gucisha imvugo z’urwango mu itangazamakuru
atari ibya RTLM gusa. Aboneraho gutanga ingero ahereye ku binyamakuru
by’amashyaka nka APROSSOMA, PARMEHUTU, MRND na MDR-POWER byatangazaga inkuru
zibiba urwango n'irondabwoko.
Bizimana
yanavuze ku binyamakuru birimo kandi nka Kangura, Isibo, Kinyamateka n’ibindi.
Yatanze urugendo rw’uburyo ikinyamakuru Isibo kigeze gusohora inkuru cyahaye umutwe ugira uti ‘Umututsi muri iki gihe cy’inkotanyi…. Umututsi ukunda igihugu
nafashe igihugu mu guhiga bagenzi be.”
RTLM
yashinzwe n’umwe mu bahanga igihugu cyari gifite ari we Nahimana Ferdinard,
yakoranaga n’abanyamakuru barimo na Serugondo Joseph, Neol Hitimana, Josel
Hakizimana, Gahigi n’abandi.
Kantano yabaye Kantano kuri RTLM!
Yari Radio Rutwitsi…….
Umunyarwenya
akaba n’umukinnyi w’ikinamico Ntarindwa Diogene uzwi nka Atome ni we ukina mu
mwanya wa Kantano. Uyu mugabo avuga ko atigeze atekereza ko igihe kimwe azakina
mu mwanya wa Kantano yumvaga kuri RTLM ubwo (Atome) yari mu Ngabo zari iza RPA
mu rugendo rwo kubohora igihugu.
We na bagenzi
be bateguye studio imeze neza nk’iya Radio, abanyamakuru bicaye muri studio,
hari uri ku buhanga bw’ibyuma n’ibindi.
Atome akina
ari mu mwanya wa Kantano avuga uburyo RTLM ari Radio ikundwa n’interahamwe. Ati
“Ni Radio y’Abanyarwanda bose n’abanyamahanga… Ak’inyenzi kashobotse
rwose…Ayiwe Data inyenzi zaburiyemo we.”
We na
bagenzi be barimo Pili Pili [Ukina mu mwanya wa Bemeriki Valerie; yemeye icyaha
akatirwa burundu, ubu afungiye muri gereza ya Mageragere] baba basenya ibindi
bitangazamakuru nka Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa na Radio Muhabura yari iya
RPA Inkotanyi bavuga uburyo amakuru batanga atari ay’ukuri.
RTLM iba
yivuga nka Radio ifite amakuru ya mbere kandi abaturage bakwiye kuyizera.
Kantano ati “Kigali ni umutamenwa… Twiboneye abantu bavuye i Gisenyi. Inkotanyi
zikomeje amayeri yazo.”
Baba bavuga
ko Radio Muhabura ari ‘Radio Bihuha’. Muri iki kiganiro, bakina indirimbo za ‘Bikindi’
wamamaye mu ndirimbo z’urwango.
Kantano
akangurira gukora Jenoside yifashishije amayeri yuzuye igitwenge. Aba avuga ko
Abatutsi bavuye mu mahanga, kandi ko ingabo z’Abafaransa zaje ‘kudufasha
guhashya Inkotanyi’.
Muri studio
kandi bakira telefoni z’abantu baba bakurikiye Radio. Valerie Bemeriki [Mu
busanzwe Valerie afite ubumuga, ndetse Pili Pili ukina mu mwanya we aba acumbagira]
yakira kuri telefoni, umwana w’umukobwa w’imyaka 11 uvuga ko yabonye Inkotanyi.
Kantano [Akina
afite imbunda] ahita avuga ko Inkotanyi zitabereye u Rwanda. Ati “Nta handi hantu
muzasanga u Rwanda…. Nta gatsiko k’abagande, Abanyarwanda turabategereje
n’imihoro. Murumva mwamburagasani mwe bo muri APACE.”
Muri iki
kiganiro cyo kuri Radio bakina n’indirimbo z’abarimo itsinda rya Kassav
ryamamaye ku Isi mu njyana ya Zouk. Kantano ahamagarira Interahamwe kunywa
‘agatabi ko ku mugongo w’ingona’, kuko nawe kamugezeho kandi kamuguye neza
akanabashimira.
Kantano
bigera aho avugana umujina akabwira abicanyi gushyira imbaraga ati ‘Courage,
turwanire igihugu cyacu n’abana bacu’.
Bigera n’aho batanga ibizamini
bishingiye ku macakubiri:
Valerire
Bemeriki avuga ko bagiye gutanga ibibazo ubisubiza neza akazahembwa. Atanga
ibibazo birimo ‘Nta muhutu usubira inyuma’ akabaza amazina y’uwavuze iri jambo.
Arongera
akabaza ati ‘Buri aho ngiye hose mpasanga Parmehutu’ akabaza nanone uwavuze aya
magambo.
Kantano amusanga
muri studio akavuga ko Abatutsi ‘ni ubwoko bubi cyane’. Agakomeza ati “Bahora
barangamiye urupfu, kuko nabo ni urupfu… barohwe mu mazi.” Aba avuga ko
umututsi wese ufite akazuru gato ‘mukavune’.
Hari umwe mu
baturage uhamagara kuri Radio ashima uburyo RTLM ibagezaho ibiganiro byiza
n’umuziki mwiza, akanashima Kantano na Valerie Bemeriki.
Kantano
ahita atera indirimbo igira iti ‘Muze twishime nshuti, Inkotanyi zashize, Imana
ishimwe…. Muze twishime nshuti, Imana ntirenganya.”
Uyu mugabo
avuga ko muri rusange igihugu kirimo Abatutsi 10%, kandi ko ashingiye ku makuru
afite nibura 2% bamaze kwicwa, bivuze ko hasigaye 8%.
Mu rwego rwo
kugaragaza ko ingabo zari iza RPA zatsinzwe urugamba, Kantano asoma mu ijwi
rirambuye urutonde rw’abasirikare barenga 40 ba RPA, avuga ko bapfiriye ku
rugamba; agakangurira Interahamwe kugira vuba bakarangiza akazi.
Nyuma y’uyu
mukino, Atome yavuze ko ugamije gufasha urubyiruko kumenya amateka no kugira
ishyaka ryo ‘kumenya ibintu nakwita ko bisharira’. Ati “Tubifate nk’urukingo”.
Madamu Jeannette Kagame yakurikiranye umukino ‘Hate Radio’ ugaragaza amacakubiri yabibwe na Radio RTLM
Madamu Jeannette Kagame yashimye abakinnyi b’uyu mukino-kinamico ‘Hate Radio’
Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo [Uri uburyo]
Minisitiri Jean Damascene uyobora Minubumwe (Uri ibumoso) na Jens wateguye uyu mukino (Uri iburyo)
Uyu mukino cyangwa se iyi kinamico ‘Hate Radio’ ushushanya uko RTLM yenyegeje umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, Arthur Asiimwe [Uri ibumoso] na Perezida wa IBUKA, Prof. Dusingizemungu Jean Pierre
Muri studio, Kantano yogezaga Jenoside…yatsindagiye ko umututsi ari umwanzi, yumvishaga abicanyi ko kwica ari ubutwari
Umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Bwanga Pili Pili, ukina mu mwanya w’umunyamakuru Valérie Bemeriki wamenyekanye kuri RTLM
Jens Diethrich wagize uruhare mu gutegura no gutunganya uyu mukino, yishimiye ko uyu mukino wongeye gukinirwa mu Rwanda nyuma y'imyaka 12
Umushyushyarugamba (MC), Eric Shaba wayoboye umuhango wo kwerekana iyi kinamico
'Atome' aherutse kubwira InyaRwanda ko gukina mu mwanya wa 'Kantano' 'biremereye'
Eric Ngangare ukina muri uyu mukino 'Hate Radio'
Sebastien Foucault uri mu bateguye uyu mukino nawe akina muri uyu mukino ari kumwe na ‘Atome’ muri studio
Mu Ukwakira 2022, hari umwe mu batangabuhamya babwiye urukiko ko abanyamakuru ba RTLM bavugaga ko baterwa inkunga na Kabuga Félicien
Umusesenguzi muri Politiki, Rudatsimburwa Albert yavuze ko hakwiye kugira igikorwa muri iki gihe mu kwirinda ko itangazamakuru ryatana
Madamu Jeannette Kagame yashimye abarimo Ntarindwa 'Atome' nyuma y'uyu mukino
Kalimpinya Queen wabaye Igisonga cya 3 muri Miss Rwanda 2017 yabajije impamvu uyu mukino ‘Hate Radio’ utarashyirwa kuri Youtube
Ambasaderi
w'u Bufaransa mu Rwanda, Anfré Antoine yavuze ko ‘kugira ngo umenye u Rwanda
rw’ubu ugomba kumenya u Rwanda rw’ahahise’
Minisitiri Bizimana yerekanye uburyo RTLM yashinzwe n’abari abategetsi muri Leta uhereye kuri Perezida Habyarimana
Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam
Umushumba Mukuru wa Noble Church akaba n'Umuyobozi w'Itorero Women Foundation Ministries, Apotre Alice Kabera Mignonne
Umukinnyi w'ikinamico 'Pili Pili' nyuma yo gukina muri uyu mukino yaramukanyije na Madamu Jeannette Kagame
Uyu mukino werekena imvugo z’urwango zacishwaga kuri radiyo RTLM zikangurira Abahutu kwanga no kwica Abatutsi n’uburyo uyu munsi izo mvugo zakwirindwa
Nyuma yo gukina uyu mukino 'Hate Radio' abakinnyi bashimye buri wese wabashyigikiye mu gihe cy'isaha imwe n'iminota 30' bamaze bawukina
Abitabiriye uyu mukino bahawe utwuma tubafasha kumva neza ibyo abakinnyi b'iyi kinamico bakinaga
Pili Pili wakinnye mu mwanya wa Bemeriki Valerie yanyujijemo arahaguruka acumbagira nk'uko Valerie byari bimeze
Atome wakinnye mu mwanya wa 'Kantano' yanyuzagamo agahaguruka akabyina indirimbo zubakiye ku mudiho wa Zouk n'izindi
Mu minota ya nyuma, 'Atome' yigaragaje nka Kantano kuri 'Micro' ubwo yabaga anafite imbunda
'Kantano' yavugaga ko Inkotanyi (Icyo gihe) zatsinzwe, agahamagarira Interahamwe gukora akazi
Byageze n'aho muri studio, Atome afunga imishumi y'inkweto mu kugaragaza uburyo Kantano yari umunyamakuru wuzuye urwango ku batutsi
Eric wari ku buhanga bw'ibyuma, yavugaga igifaransa cyinshi, afite 'Cassette' zo hambere ziriho indirimbo 'Le Dernier Slow' y'umuhanzi Joe Dassin, Perezida Habyarimana yakundaga cyane
Muri studio bahabwaga icyo kunywa n'itabi... ubundi bakanzika
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano, Gen. James Kabarebe [Uwa kabiri uvuye iburyo]
Minisitiri w'Urubyiruko, Dr Abdallah Utumatwishima [Ubanza ibumoso]
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin ari mu bitabiriye kureba uyu mukino 'Hate Radio'
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude [Uri ibumoso]
REBA HANO BYINSHI KURI UYU MUKINO 'HATE RADIO' UGARAGAZA URUHARE RWA RTLM MURI JENOSIDE
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze kwerekana umukino 'Hate Radio'
AMAFOTO: Rwigema Freddy-INYARWANDA.COM
VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO