"Humura Rwanda" ni indirimbo nshya ya Shalom choir y ADEPR Nyarugenge. Ni indirimbo y'ihumure ku banyarwanda bari kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye inzirakarengane zisaga Miliyoni mu minsi 100 gusa.
"Abanyarwanda twese turasabwa kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo twigisha urubyiruko amateka kugira ngo atazibagirana ndetse turushishikariza kwimakaza umuco wo gukunda igihugu cyacu, turushaho gukora cyane kugira ngo dutere imbere duhashye ubukene, Twibuke Twiyubaka".
Ibi byatangajwe na Perezida wa Korali Shalom, Ndahimana Gaspard, ubwo yaganiraga na inyaRwanda. Yavuze ko ubutumwa bwabo muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari uguhumuriza abanyarwanda. Yanashimye Imana ko yahaye u Rwanda ubuyobozi bwiza.
Ati: "Ubutumwa twagenera abanyarwanda cyane cyane abacitse ku icumu, ni ukubahumuriza muri kino gihe kitoroshye tubabwira ko ibyabaye bitazongera kuko umucyo waturasiye Imana ikaduha ubuyobozi bwiza burwanya icyo ari cyo cyose cyadusubiza mu macakubiri yadushoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi".
Shalom choir yamamaye mu ndirimbo "Nyabihanga", "Abami n'Abategetsi" n'izindi, yasabye abanyarwanda kwihangana kandi bagakomeza bakegera Imana kuko ariyo itanga ihumure ryuzuye. Baterura bagira bati "Amateka mabi asharira ntabwo azongera, uhumure".
Aba baririmbyi baririmbye ko "Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo izongera ukundi". Bongeraho bati "Humura ntibizongera". Basabye u Rwanda kubyuka rukarabagirana kuko ruviriwe n'umucyo. Bati "Byuka urabagirane gihugu cyacu, umucyo wawe urarashe, kandi ubwiza bw'Uwiteka dore burakurasiye".
Tariki 7 Mata 2023, mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Jean Damascéne Bizimana, yashimye Perezida Kagame ku bw'imiyoborere myiza.
Yashimiye Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, ‘kuba mwarahagaritse Jenoside, mugasubiza u Rwanda ihumure n'ubuzima, abacitse ku icumu bakongera kubaho no kubana n'ababiciye, n'impunzi zigatahuka’.
Arakomeza ati “Mworohereje ibihano abicanyi, mubaha uburenganzira ntavogerwa kandi barishe urw'agashinyaguro. Mwababariye abo mu mitwe yitwaje intwaro, n'abitwaza politiki bigisha urwango n'abarwanya u Rwanda. Biragaragaza ubumwe muha Abanyarwanda.”
Yavuze ko ibi byose n’ibindi biri mu mpamvu zituma Abanyarwanda bibuka bishimira aho u Rwanda rugeze mu rugendo rw’iterambere ruhanzwe amaso. Bizimana yavuze ko ari bwo bwa mbere imyaka 29 ishize mu Rwanda nta bwicanyi bubaye.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimye ubudaheranwa bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagize umutima wo kubabarira ababiciye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko nta muntu n'umwe ufite uburenganzira bwo guhitiramo abanyarwanda uko bagomba kubaho.
Yasabye urubyiruko kwigira kuri ayo mateka bagakomeza gutanga umusanzu mu kwiyubakira igihugu kizira ivangura. Yavuze ko Abanyarwanda batazigera bongera kwemera icyo ari cyo cyose cyagerageza kubacamo ibice. Shalom choir yunze mu rya Perezida Kagame ivuga ko Jenoside itazongera kuba ukundi.
Shalom Choir yatanze ubutumwa bw'ihumure mu ndirimbo nshya bise "Humura Rwanda"
Shalom choir yashyize hanze indirimbo nshya ihumuriza abanyarwanda mu gihe bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi
Shalom yahamagariye u Rwanda kubyuka rukarabagirana kuko ruviriwe n'umucyo
Bakoze indirimbo y'ihumure mu kwifatanya n'abanyarwanda bose #Kwibuka29
REBA INDIRIMBO NSHYA "HUMURA RWANDA" YA SHALOM CHOIR
TANGA IGITECYEREZO