Umuhanzi w’umwanditsi w’indirimbo, Munyanshoza Dieudonné, yashyize ahagaragara indirimbo yise “Intwari za Nyabihu”, yakomoye ku butwari bwaranze abari batuye mu Karere ka Nyabihu bahanganye n’abicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhanzi
wamenyekanya ku izina rya Mibirizi, yashyize hanze iyi ndirimbo y’iminota 15
n’amasegonda 24’ kuwa Gatanu tariki 7 Mata 2023.
Ubwo
yashyiraga hanze iyi ndirimbo, uyu muhanzi yagize ati “Mukomere! Nifuje
kubagezaho indirimbo yitwa ‘Intwari za Nyabihu’ muri iki gihe twibuka Jenoside
yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kugira ngo ikomeze kutwibutsa abacu twabuze no
kudusana imitima kugira ngo dukomeza kubaho kandi dukomeze kwibuka twibuka.”
Yashimye
‘umuryango Nyabihu Survivors Family (NSF) n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu’
bagize uruhare kugira ngo iyi ndirimbo ijyanye no kwibuka ikorwe.
Muri iyi
ndirimbo, Munyanshoza aririmba uburyo Jenoside yateguwe binyuze mu babyeyi
batozaga urwango abana babo.
Hari aho
aririmba agira ati “Ibijya gucika bica amarenga. Kubona ababyeyi batoza abana
kugira nabi ngo umututsi nta gahinge, ntakeze, ntagatunge intabire, n’ibihingwa
baranyukanyuka. Intwari za Nyabihu akaga gatangira ubwo.”
Uyu muhanzi
avuga ko abasigaye bakomeje gutwaza, baharanira kusa ikivi cy’ababo. Agira ati “Intwari
za Nyabihu ntimwazimye, ikivi mwasize mutushije turagikomeje, kandi tugeze
kure, twese imihigo iboneye abazukuru, abakwe, n’abakazana barabatashya
muruhukire mu mahoro tuzabonana.”
Muri iyi
ndirimbo, uyu muhanzi anavugamo uburyo Abatutsi banyazwe, bamwe bagatanga
amafaranga n’amatungo bafite icyizere cy’uko barokoka, ariko biba iby’ubusa.
Akomeza ati “Ukunyagwa
n’ifungwa rya hato na hato. Kwigura mutanga amafaranga n’amatungo ibyo byose
ntibyabanyuze abo bagira nabi. Ibigo bya Mukamira na Bigogwe byakabarinze
byahindutse indiri y’iyicwa rubozo.”
Mu buryo bw’amajwi
(Audio) Munyanshoza yunganiwe na Jojo ndetse na Yves; ikorwa na Producer Jimmy
Pro muri studio Level 9 Records.
Gitari yumvikanamo yacuranzwe na Christian afatanyije na François, ni mu gihe amashusho yakozwe na Walter Finch.
Munyanshoza Dieudonné yasohoye amashusho y’indirimbo yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ari indirimbo yahimbiye Akarere ka Nyabihu
Mu ndirimbo ‘Intwari
za Nyabihu’ Munyanshoza agaruka ku bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu
1994 n’ubutwari bwabaranze
">KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INTWARI ZA NYABIHU’ YA MUNYANSHOZA
TANGA IGITECYEREZO