Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly yageneye ubutumwa abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu butumwa yasangije abamukurikira bwanditse mu rurimi rw’icyongereza, Miss Jolly yabwiye urubyiruko ko rufite inshingano ikomeye yo
kumenya amateka y'u Rwanda, ni mu gihe burya utazi iyo ava nta menya iyo ajya.
Miss Jolly ati: ”Kuba mu gisekuru cyavutse nyuma ya Jenoside
no kwiga uko abacu barenga Miliyoni bishwe, uko igihugu cyacu cyaciwemo ibice, uko
abacu babuze umutekano n’ubuzima bari bakwiye n'uko igihugu cyacu cyahisemo
ubwiyunge ni inshingano.”
Ubu butumwa abushize hanze mu gihe u Rwanda rwibuka ku
nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ubutumwa buje bukurikira ubwo yari yashyize
hanze kuwa 07 Mata 2023 ubwo u Rwanda rwatangiraga urugendo rw’iminsi ijana yo
kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyo gihe yaranditse ati: ”Imyaka 29 irashize, u Rwanda rubayemo
Jenoside y’indengakamere yabayeho mu mateka, Jenoside yakorewe Abatutsi.
Tuyobowe n’indangagaciro zacu n’ubuyobozi bwacu, u Rwanda rwariyubaste.”
Akomeza agira ati: ”Mu gihe twibuka nk’urubyiruko ni ahacu
guhesha agaciro ibitambo n’umurava w'abatubanzirije, dukora ibyo twahawe gukora
ndetse tukarenzaho kuko kuri ubu turabizi neza ko dufite igisabwa ngo tubashe
kubigeraho birimo ibyo guheraho n’impano.”
Miss Jolly ari mu bakobwa bamaze kwigarurira imitima ya benshi by’umwihariko abari n’abategarugori ahora akangurira kwigira kuko bashoboye.
Ntahwema kwibutsa urubyiruko rugenzi rwe ko rufite inshingano
ikomeye yo kubaka u Rwanda bahawe n’Abahagaritse Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994, umunyarwanda wese akongera akagira ijambo.
Being a post Genocide generation & learning about how more than one million of our people lay dead,how our country was profoundly divided,how our people lacked the basic necessities for safe & dignified lives &how Rwandans chose “RECONCILIATION” is just commendable. #Kwibuka29
— Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi)
TANGA IGITECYEREZO