RFL
Kigali

#Kwibuka29: Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano zacu nk'abasiporutifu - Min. Munyangaju

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:8/04/2023 13:34
0


Minisitiri ufite siporo mu nshingano mu Rwanda, Aurore Mimosa MUNYANGAJU, yasabye Abanyarwanda n'abasiporutifu by'umwihariko gukomeza kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Ni mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye mu gihe Abanyarwanda ndetse n'inshuti z'u Rwanda bari kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Ku munsi w'ejo tariki 07 Mata ni bwo hatangijwe icyumweru cy'Icyunamo gitangijwe na Perezida Paul Kagame ndetse na Madamu Jeannette Kagame, bari ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi aharuhukiye imbiri y'inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa MUNYANGAJU, mu butumwa bwe yanditse ati: "Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ni inshingano zacu nk'abasiporutifu. Turakangurira Abanyarwanda muri rusange n'abasiporutifu by'umwihariko gukomeza kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi".

"Dufatanye mu kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose n'ingengabitekerezo yaryo kuko ari ryo ryagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994".


Ubutumwa bwa Minisitiri wa Siporo 


Minisitiri Mimosa yasabye kurwanya ivangura n'ingengabitekerezo yaryo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND