Kigali

#Kwibuka29: Ikipe y'abagore ya PSG yifatanyije n'Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:7/04/2023 22:10
0


Ikipe y'abagore ya Paris Saint-Germain ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bufaransa, yifatanyije n'abaturarwanda bari mu bihe bitoroshye byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.



Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, igahitana  abantu barenga miliyoni mu minsi 100 gusa. Muri uyu mwaka wa 2023 u Rwanda rukaba ruri kwibuka ku nshuro ya 29. 

Paris Saint-Germain yifatanyije n'abaturarwanda kuri uyu munsi binjiye mu cyumweru cy'Icyunamo, iyi kipe isanzwe ikorana n'u Rwanda mu bijyanye no kwamamaza ubukerarugendo haba ku myenda bambara ndetse no kuri sitade bakiriraho imikino.

Mu mashusho bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo, abagore bakina muri iyi kipe batanze ubutumwa bagira bati "Twifatanyije n'u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, guha icyubahiro abarenga miliyoni 1 bahaburiye ubuzima, gukomeza ndetse no guha imbaraga abarokotse".

"Imyaka 29 irashize, u Rwanda ni itara ryo kwihangana, gukura no gutera imbere hamwe na gihamya y'umwuka uhoraho w'ikiremwamuntu".


Ubutumwa bw'abagore  bakina muri Paris Saint-Germain ku banyarwanda bari mu bihe bitoroshye byo kwibuka ku nshuro ya 29, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND