Iserukiramuco rya ‘Ubumuntu’ rigiye kongera kuba, aho kuri iyi nshuro rizitsa cyane ku kugaragaza uruhare rw’ubuhanzi n’ubugeni mukomora ibikomere no gukiza umuryango mugari muri rusange.
Byatangajwe
kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023, umunsi Abanyarwanda n’inshuti
batangiriyeho icyumweru cyo Kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside
yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 2023.
Iserukiramuco
rya ‘Ubumuntu’ ni ngarukamwaka. Rizabera ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku
wa 5 Nyakanga 2023, Norrsken Kigali ku wa 13 Nyakanga, ku wa 14, 15 na 16
Nyakanga 2023 rizabera ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali no kuri L’Espace ku
Kacyiru.
Mu itangazo
rigenewe abanyamakuru, bavuga ko bashishikariza buri wese kuzitabira ibikorwa
by’iri serukiramuco kugira ngo bazabe abahamya b’imbaraga z’ubuhanzi mu guhuriza
hamwe abantu, n’uruhare rwabo mu gukira ibikomere no kongera kubana. Kuri iyi
nshuro hisunzwe insanganyamatsiko ya ‘Art of restoration’.
Mu bihe
bitandukanye ‘Mashirika Performing Arts and Media Company’ itegura iri
serukiramuco yubakiye cyane ku nsanganyamatsiko zigarura ubuzima mu nkuru
n’imikino itandukanye bakina, ariko kandi bafasha abakiri bato kumenya amateka
asharira u Rwanda rwanyuzemo.
Ryatangiye gutegurwa
ku ntego yo guhamagarira ubumuntu, no kwifashisha ubuhanzi ku Isi hose mu
gutsimbataza ubumwe n’amahoro.
Abahanzi
bagaragara muri iri serukiramuco basabwa komora ibikomere by’ahahise, bifashishije inganzo mu rugendo rwo gukira neza.
Biteganyijwe
ko iri serukiramuco rizitabirwa n’abahanzi bo mu Rwanda, Nigeria, Espagne,
Malawi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Cameroon, u Burundi, Canada, Israel,
Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abandi.
Mu gutangiza
iri serukiramuco ku mugaragaro, ku wa 5 Nyakanga 2023 hazaba ikiganiro
n’itangazamakuru kizabera ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Ubugeni
bushobora kongera kugarura ibihe byabayeho bimeze nk’ibiteye ubwoba n’ihahamuka
mu buryo bw'amarangamutima mu mateka y’ikiremwamuntu, ku buryo izindi nzira
cyangwa uburyo bucye bwakoresha mu gukora nk’ibyo.”
Iri
serukiramuco rikora ku ngingo zitandukanye z’ubuzima zamagana, ubuhunzi,
ihohotera rishingiye ku gitsina, imvugo z’urwango n’indi myitwarire idahwitse.
Ryatangiye mu 2015 riba ngarukamwaka, rikurikira iminsi 100 yo
Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ribera hanze kuri 'amphitheater’ ku Urwibutso
rwa Kigali. Riba rigizwe na byinshi harimo imbyino, ibiganiro no gusura Urwibutso.
Iri serukiramuco kwinjira aho ryaberaga nta kiguzi ku muntu uwo ari we wese, amikoro n’ubushobozi babikura mu bufasha n'inkunga babona.
Ni ku nshuro ya munani iri serukiramuco rigiye kuba, rizabera ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kuri L’Espace n’ahandi
Umuyobozi wa Ubumuntu Arts Festival, Hope Azeda agaragaza ko ubuhanzi bufite ubushobozi bwo kongera kugarura ibihe byabayeho
TANGA IGITECYEREZO