Kigali

Min. Bizimana yagaragaje gutanga imbabazi nk’impamvu yo Kwibuka ‘dufite ibyishimo by’aho u Rwanda rugeze’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/04/2023 14:04
0


Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Jean-Damascène Bizimana yashimye Perezida Kagame kubera imbabazi yahaye bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bigaragaza ubumwe ‘muha Abanyarwanda’.



Dr Bizimana yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023, mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Yashimye Perezida Kagame ‘kuba mwarahagaritse Jenoside, mugasubiza u Rwanda ihumure n'ubuzima, abacitse ku icumu bakongera kubaho no kubana n'ababiciye, n'impunzi zigatahuka’.

Akomeza avuga ati “Mworohereje ibihano abicanyi, mubaha uburenganzira ntavogerwa kandi barishe urw'agashinyaguro. Mwababariye abo mu mitwe yitwaje intwaro, n'abitwaza politiki bigisha urwango n'abarwanya u Rwanda. Biragaragaza ubumwe muha Abanyarwanda.”

Yavuze ko ibi byose n’ibindi biri mu mpamvu zituma Abanyarwanda bibuka bishimira aho u Rwanda rugeze mu rugendo rw’iterambere ruhanzwe amaso. Bizimana yavuze ko ari bwo bwa mbere imyaka 29 ishize mu Rwanda nta bwicanyi bubaye.

Ati “Ni yo mpamvu twibuka dufite ibyishimo by’aho u Rwanda rugeze. Kuva rwabona ubwigenge, ni ubwa mbere rumara imyaka 29 nta bwicanyi bubaye.”

Bizimana yasabye abakiboshywe n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuzibukira, bagafatanya n’Abanyarwanda mu mahitamo yo kuba umwe, kureba kure no ‘kwihitiramo ibidukwiriye.’

Yavuze ko n'abashaka gukora Jenoside mu bindi bihugu bakwiye kuzibukira, yungamo ati “Twebwe ba Ribara uwariraye, tubasabye gusigaho, bakubaha ubuzima.”

Icyerecyezo amahanga yahaye Jenoside yakorewe Abatutsi:

Kuva muri 2004, Umuryango w’Abibumbye wemeje ko Tariki 7 Mata ari umunsi ibihugu bizirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bigamije gukuramo amasomo yo gukumira indi Jenoside.

Ni icyemezo kitaragera ku ntego cyashyiriweho kuko ingengabitekerezo ya Jenoside itaracika mu Karere.

Minisitiri Bizimana avuga ko umutwe wa FDLR uhuje abakoze Jenoside n'abakigendera ku ngengabitekerezo yayo, utararandurwa. Kandi, Leta ya Kongo ifatanya na wo, ikanimika urwango n'ubwicanyi byibasira Abanyekongo b'Abatutsi, batuye muri Kongo kubera amateka batahisemo.

Bizimana avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi ifite imizi mu bukoloni bw'u Bubiligi butubahirije amasezerano bwagiranye n'Umuryango w'Abibumbye mu 1922 akavugururwa mu 1946.

Mu ngingo ya 76 y’ayo masezerano, u Bubiligi bwahawe inshingano yo guha abenegihugu ubwisanzure bwuzuye mu kwiyoborera Igihugu, nta vangura rishingiye ku bwoko, igitsina, ururimi cyangwa idini.

Bizimana avuga ko tariki 13 Ukuboza 1946, u Bubiligi bwashyizeho Itegeko rigena ko buzabyubahiriza, ariko bwabirenzeho bushyira mu Rwanda ubutegetsi bw'irondabwoko bwa Parmehutu, ari bwo bwabaye intandaro ya Jenoside mu mateka y'u Rwanda kuva mu 1959.

Akomeza avuga ko ingaruka z'iyi ngengabitekerezo y'urwango yashinzwe mu Rwanda ‘ziracyadukurikiranye kugeza n'ubu’.

Gahunda yiswe ‘Auto-défense civile’ yenyegeje umugambi wa Jenoside:

Bizimana yasobanuye ko itegurwa rya Jenoside ryakoreshejwe na Leta y’u Rwanda kuva 1991 muri gahunda bise ‘Auto-défense civile’ yaranzwe no gutoza no guha imbunda urubyiruko kugira ngo ruzakoreshwe mu bwicanyi.

Avuga ko Auto-défense civile yabaye inkingi ikomeye yakoreshejwe mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki 7 Mata, umunsi Jenoside itangira, Abatutsi biciwe ahantu 24 mu turere 13 mu ntara zose. Mu cyumweru cy'itariki 7 na 14, biciwe ahantu 84, harimo Kiliziya n'insengero zirenga 30. Muri Nyange, Padiri Seromba ni we watanze amabwiriza yo gusenyera Kiliziya ku mpunzi.

Bizimana avuga ko tariki 21 Mata ari itariki mbi mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuko ni wo munsi wishweho abantu benshi mu gihugu.

Abarenga 250.000 biciwe ahantu 34 kuri uwo munsi cyane cyane mu Majyepfo. i Murambi hishwe 50.000, Cyanika ku Km 5 uvuye Murambi hicirwa 35.000, Kaduha Km 30 hicirwa 47.311 kuri iyo tariki yonyine.

Muri Ntongwe, Nyamukumba na Kayenzi mu yahoze ari Gitarama hicwa abarenga 50.000.

Butare: Kuri Paruwasi Karama hiciwe abarenga 70.000 abandi bicirwa mu bice bitandukanye by’Umujyi na kaminuza, ibitaro, ESO, Uruganda rw’Ibibiriti Kabutare.

Groupe Scolaire, CARES, Ngoma, Cyarwa, paruwasi Rugango, muri Komini Huye, iMusha, Gishubi na Kibilizi muri Gisagara.

Imibare igaragaza ko 3/4 by'Abatutsi bo mu gihugu bishwe muri ukwo kwezi kwa mata 1994.

Ikindi kibi cya tariki 21 Mata 1994, ni bwo Umuryango w'Abibumbye wafashe icyemezo 912 kigabanya ingabo za MINUAR ziva ku 2500 basiga 250.   

Ubwo Minisitiri Bizimana yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisitiri Bizimana yashimye Perezida Kagame n’Ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagasubiza ubuzima Igihugu 

KANDA HANO UREBE UKO UMUHANGO WO GUTANGIZA #KWIBUKA29 WAGENZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND