Ikipe ya Arsenal iyoboye urutonde rwa shampiyona mu Bwongereza, yifatanyije n'u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Buri mwaka tariki 7 Mata u Rwanda n'abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Imyaka ibaye 29 u Rwanda rwibuka inzirakarengane z'abatutsi bazize Jenoside mu 1994.
Ikipe y'Arsenal iyoboye urutonde rwa shampiyona muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Bwongereza, yifatanyije n'u Rwanda muri ibi bihe byo kwibuka, itambutsa ubutumwa yanyujije kuri Twitter.
Yagize iti "Kwibuka buri mwaka, twifatanya n'u Rwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, duha icyubahiro inzirakarengane zisaga Miliyoni zabuze ubuzima bwabo, no guha icyubahiro imbaraga n'umurava abarokotse.
Imyaka 29 ishize, u Rwanda rwabaye itara ryo kwiyubaka, impinduka n'ikimenyetso cyo kwihangana. Turasaba abakunzi ba Arsenal bose guhaguruka bakarwanya urwango ndetse n'ivangura".
Arsenal isanzwe ifite ubufatanye n'u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda imaze imyaka isaga ine.
Arsenal yifatanyije n'u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Arsenal ifitanye ubufatanye bwa Visit Rwanda n'u Rwanda kuva mu 2018
TANGA IGITECYEREZO