Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bashyize indabo ku mva rusange banaca urumuri rw'icyizere mu gutangiza icyumweru cy'icyunamo hibukwa ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni mu
muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023, ubera ku Rwibutso rwa
Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Mu bandi
bashyize indabo ku mva harimo uhagarariye Umuryango uharanira inyungu z'Abacitse ku icumu rya
Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, uhagarariye Umuryango w'abanyeshuri barokotse
Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG), n'abandi.
Mu isengesho
yavuze, Sheikh Hitimana Salim yavuze ko 'uyu munsi utwibutsa amateka akomeye
twanyuzemo'.
Avuga ko
Abanyarwanda bahora bazirikana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe
n'ingabo zari iza RPA barwanyije ubutegetsi bubi maze barabutsinda,
babohora Abanyarwanda.
Sheikh
Hitimana yavuze kandi ko hazirikanwa 'uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yadutwaye
abacu bishwe urwagashinyaguro', asaba Imana kubakira mu bagaragu bayo.
Asaba Imana
gukomeza abarokotse aya mahano. Yasabye Imana, kandi guha imbaraga Abanyarwanda
zo kurwanya buri wese washaka kubasubiza mu macakubiri.
Yasabye
kandi Imana gukomeza kurinda abayobozi b'u Rwanda no kubaha imbaraga zo gukomeza kurinda
igihango 'basezeranyije ko Jenoside n'ingengabitekerezo yayo bitazasubira u
Rwanda'.
Ku rwego
rw’Igihugu, Icyumweru cy’icyunamo cyatangiriye ku rwibutso rwa Kigali, ku
Gisozi ariko mu Turere cyatangiriye ku rwibutso rw’Akarere.
Mu Midugudu,
abaturage bakurikiranye ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe
Abatutsi kuva saa tatu za mu gitondo, bikaba bisozwa no kumva ubutumwa nyamukuru
bw’umunsi.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame banunamiye inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Gisozi
Perezida Kagame na Madamu bacanye urumuri rw'icyizere nk'ikimenyetso cy'ubutwari bw'Abanyarwanda mu rugendo rwo kwiyubaka
Ubwo
Perezida Kagame na Madamu bari bageze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
TANGA IGITECYEREZO