RFL
Kigali

#Kwibuka29: Kwibuka ni ukubana n'abacu kuko batazimye- Madamu Jeannette Kagame

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/04/2023 12:14
0


Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kwibuka atari ijambo gusa, atari igihe gusa, cyangwa imyaka 29 ishize Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahubwo ni ‘ukubana n’abacu kuko batazimye’.



Umufasha w’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023, mu butumwa yanyujije kuri Twitter mu gihe Abanyarwanda n’inshuti batangiye icyumweru cy’icyunamo hazirikanwa abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe mu gihe kitageze ku minsi 100.

Yagize ati "Kwibuka, si ijambo gusa! Kwibuka, si igihe gusa! Kwibuka, si imyaka 29 tumaze, Kwibuka ni ukubana n'abacu kuko batazimye!”

Kwibuka biri mu ngingo ebyiri; ingingo ya mbere ni ibirebana no kwibuka, no kuzirikana ibyaranze amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni ihame, kandi biteganywa n'itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda. Ni igikorwa Abanyarwandda biyemereye bahisemo, ko kizajya kiba buri mwaka.

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ubumwe n'ubwiyunge bugeze kuri 90%, kandi igikorwa cyo Kwibuka gifite uruhare rukomeye ku kuba iri janisha rya 90% rimaze kugerwaho.

Ibi bituruka ku kuba igikorwa gifasha Abanyarwanda kuzirikana amateka, kandi bagashobora gukomeza urugendo rwo kubaka Igihugu, kubana, ndetse no kugira ibikomere bishingiye kuri ayo mateka.

Abanyarwanda muri rusange by'umwihariko, bafite inshingano zo kwigira ku mateka no kubungabunga ubumwe bw'Abanyarwanda bwo musingi w'ibikorwa byose n'iterambere rirambye.

Igihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwanya wo kugaruka ku mateka yayiteye, gusuzuma aho u Rwanda rugeze rwiyubaka no gufata ingamba zo gukomeza guhangana no gutsinda ibyo ari byo byose bisenya u Rwanda.

 

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kwibuka atari ijambo gusa, atari igihe gusa, cyangwa imyaka 29 ishize Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahubwo ni ‘ukubana n’abacu kuko batazimye’.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND