Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kwibuka atari ijambo gusa, atari igihe gusa, cyangwa imyaka 29 ishize Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahubwo ni ‘ukubana n’abacu kuko batazimye’.
Umufasha w’Umukuru
w’Igihugu cy’u Rwanda, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023, mu
butumwa yanyujije kuri Twitter mu gihe Abanyarwanda n’inshuti batangiye
icyumweru cy’icyunamo hazirikanwa abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe mu gihe
kitageze ku minsi 100.
Yagize ati "Kwibuka,
si ijambo gusa! Kwibuka, si igihe gusa! Kwibuka, si imyaka 29 tumaze, Kwibuka
ni ukubana n'abacu kuko batazimye!”
Kwibuka biri
mu ngingo ebyiri; ingingo ya mbere ni ibirebana no kwibuka, no kuzirikana
ibyaranze amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kwibuka
Jenoside yakorewe Abatutsi ni ihame, kandi biteganywa n'itegeko Nshinga rya
Repubulika y'u Rwanda. Ni igikorwa Abanyarwandda biyemereye bahisemo, ko
kizajya kiba buri mwaka.
Ubushakashatsi
bwakozwe bwagaragaje ko ubumwe n'ubwiyunge bugeze kuri 90%, kandi igikorwa cyo
Kwibuka gifite uruhare rukomeye ku kuba iri janisha rya 90% rimaze kugerwaho.
Ibi bituruka
ku kuba igikorwa gifasha Abanyarwanda kuzirikana amateka, kandi bagashobora
gukomeza urugendo rwo kubaka Igihugu, kubana, ndetse no kugira ibikomere
bishingiye kuri ayo mateka.
Abanyarwanda
muri rusange by'umwihariko, bafite inshingano zo kwigira ku mateka no
kubungabunga ubumwe bw'Abanyarwanda bwo musingi w'ibikorwa byose n'iterambere
rirambye.
Igihe cyo
Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwanya wo kugaruka ku mateka yayiteye,
gusuzuma aho u Rwanda rugeze rwiyubaka no gufata ingamba zo gukomeza guhangana
no gutsinda ibyo ari byo byose bisenya u Rwanda.
Madamu
Jeannette Kagame yavuze ko kwibuka atari ijambo gusa, atari igihe gusa, cyangwa
imyaka 29 ishize Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahubwo
ni ‘ukubana n’abacu kuko batazimye’.
TANGA IGITECYEREZO