Minisitiri w'Urubyiruko, Dr Utumatwishima Abdallah, yasabye urubyiruko gukomeza no kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane muri iki gihe u Rwanda n’inshuti binjiye mu cyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Minisitiri
Utumatwishima yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Twitter kuri uyu
wa Gatanu tariki 7 Mata 2023.
Ku rwego
rw’Igihugu, Icyumweru cy’icyunamo kiratangirira ku rwibutso rwa Kigali, ku
Gisozi, ni mu gihe mu turere gitangirizwa ku rwibutso rw’Akarere.
Mu Midugudu
abaturage barakurikirana ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe
Abatutsi kuva saa tatu za mu gitondo, bisozwe no kumva ubutumwa nyamukuru
butangiza icyumweru cy’icyunamo.
Mu butumwa
bwe, Minisitiri Utumatwishima yabwiye urubyiruko ko muri iki gihe u Rwanda n’Abanyarwanda
batangiye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi,
barushaho gukomeza kwita ku barokotse no kubaba hafi.
Ati “Rubyiruko,
Bana b'u Rwanda, muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dukomeze
abarokotse, tubabe hafi kandi tubahumurize. Gukora ibyo ni ugukomeza imitima
kandi gukomeza imitima ni ugukomeza Igihugu cyacu. Dukomeze twibuke twiyubaka.”
Ihurizo ku rubyiruko rwugarijwe n’ingengabitekerezo
ya Jenoside
Minisitiri
w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean
Damascène, aherutse kugaragaza ko urubyiruko rwugarijwe n’ingengabitekerezo ya
Jenoside, bityo hakwiriye kugira igikorwa.
Yabigarutseho
mu kiganiro yatanze ku “Ishusho y’ubumwe n’ubwiyunge n’ingamba zo kugera ku
cyerecyezo twifuza, twubakiye ku Muryango” yatanze mu Nama y’Igihugu
y’Umushyikirano, tariki 28 Gashyantare 2023.
Imibare
y’ibarura rusange ryo muri 2022 yerekana ko urubyiruko rutarengeje imyaka 30
ari 65.3%. Abafite imyaka 30-40 bakaba 78%.
Bizimana
avuga ko ibi bivuze ko benshi bavutse nyuma ya Jenoside, abandi Jenoside
yakorewe Abatutsi yabaye ari abana n’urubyiruko.
Ati
“Nyamara, harimo abahura n’ihungabana riva kuri Jenoside yakorewe Abatutsi,
cyane cyane abayirokotse. Bikwiriye gukomeza kwitabwaho kuko tutagera ku bumwe
bwuzuye dufite urubyiruko rucyugarijwe n’ihungabana.”
Kwibuka
2021, urubyiruko rwagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside ni 57 ku bantu 184
(30.9%) bayikurikiranyweho. Kwibuka 2022, yagaragaye ku rubyiruko 44 ku bantu
179 (24.5%).
Dr Bizimana
avuga ko muri rusange, mu myaka 5 ishize (2018-2022), ingengabitekerezo ya
Jenoside yagabanutseho 17.5%.
Minisitiri
w'Urubyiruko, Dr Utumatwishima Abdallah, yasabye urubyiruko gukomeza no kuba
hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gihe
TANGA IGITECYEREZO