Umuhanzi w’umwanditsi w'indirimbo, Muyango Jean Marie yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise "Nimucyo Twibuke", mu rwego rwo kwibuka no kunamira ku nshuro ya 29 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Kuva ku wa
Gatanu tariki ya 7 Mata, abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda hirya no hino ku Isi
batangiye icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi; aho abasaga
miliyoni bishwe bazira akarengane mu gihe cy’iminsi ijana gusa.
Minisiteri
y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe), ivuga ko insanganyamatsiko
yo kwibuka ku nshuro ya 29 iragira iti: ‘Kwibuka Twiyubaka’.
Ku rwego
rw’Igihugu, Icyumweru cy’icyunamo kiratangirizwa ku rwibutso rwa Kigali ku
Gisozi, kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata, ni mu gihe mu turere gitangirizwa ku
rwibutso rw’Akarere.
Mu rwego rwo
guhumuriza no gukomeza ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Muyango
yasohoye indirimbo ‘Nimucyo Twibuke’. Ni indirimbo ya kabiri, kuri album ye
aherutse gutangaza yise 'Imbanza mu myambi.'
Ubwo
yasohoraga iyi ndirimbo, uyu muhanzi yagize ati “Muraho neza bana b'u Rwanda. Mbatuye
iyi ndirimbo nshya "Nimucyo Twibuke", izaduherekeze muri iyi minsi
twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Uyu
muririmbyi wagwije ibigwi mu muziki, atangira iyi ndirimbo asaba buri wese kwibuka
amahano yagwiriye u Rwanda, yamaze abana b'u Rwanda adasize abababyaye.
Yavuze ko
Jenoside yatwaye ubuzima bwa benshi, abasigaye basigarana ibikomere
'bidasibangana'. Asaba gushyira hamwe no kwirinda kwigunga.
Ati “Nidufatane
urunana, tunanire abagome. Tureke n’ibyo kwigunga, ni uguha umwanzi icyo
ashaka. Urukumbuzi rw’abacu rutugwizemo urukundo. Nirumara kudusaga
tuzasagurire abandi.”
Muyango
asaba kandi kuzirikana intwari z'u Rwanda 'zarugaruye rutemba'. Agakomeza ati
"Zarusanze ari umuyonga, zirwuhagira uwo mwanda..."
Yavuzemo ko inkotanyi zongeye gusubiza isura u Rwanda, ubu ruhumeka amahoro n'umutekano.
Mu gitero
cya gatatu, Muyango avuga ko kwibuka atari inzika, atari n'inzigo yo guhora ahubwo
ni 'uguhora turi maso ngo ejo bitazasubira'.
Ati “Kwibuka
ntabwo ari inzika, si n’inzigo yo guhora, ni uguhora turi maso ngo ejo
bitazasubira. Abashatse kurusenya no kurutsemba bazagaruke barebe u Rwanda aho
rugeze..."
Mu buryo bw’amajwi
(Audio) iyi ndirimbo ‘Nimucyo Twibuke’ yakozwe na Pastor P naho amashusho
(Video) yafashwe na Ev1ddy XXIII.
Muyango yashyize ahagaragara indirimbo yise ‘Nimucyo Twibuke’ mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu ndirimbo
ye nshya, Muyango avugamo ko kwibuka atari inzika yo guhora
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NIMUCYO TWIBUKE” YA MUYANGO JEAN MARIE
TANGA IGITECYEREZO