Umuhanzi Senderi yashyize ahagaragara indirimbo yise ‘Kabagari’ yahanze nyuma yo kumva ubuhamya bwatanzwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka agace, igihe yari yagiyeyo kwibuka ku nshuro ya 28.
Ni impano yabahaye
kugira ngo abahatuye n’abandi bajye bakomeza kuzirikana ubwicanyi ndengakamare, bwabereye muri aka gace ka Kabagari, biciye muri iyi ndirimbo.
Uyu muhanzi
yasohoye iyi ndirimbo kuri uyu wa Kane tariki 6 Mata 2023, mu gihe Abanyarwanda
n’inshuti zabo kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023 batangira icyumweru cy’icyunamo
kizarangira ku wa 13 Mata 2023, hazirikanwa Abatutsi barenga miliyoni imwe
bishwe.
Ibikorwa byo
Kwibuka bizakomeza mu gihe cy’iminsi ijana, hisunzwe insanganyamatsiko igira
iti ‘Kwibuka, twiyubaka’.
Senderi
yabwiye InyaRwanda ko muri Mata 2022 ari bwo yaherekeje inshuti ze mu gikorwa
cyo Kwibuka cyabereye mu Murenge wa Kabagari, yumva ubuhamya n’ubutumwa
abarokotse muri aka gace batanze, agira igitekerezo cyo kubukoramo indirimbo.
Yagize ati “Mu
2022 nagiye kwibuka mperekeje inshuti zanjye zo mu Kabagari, ngezeyo abarokotse
Jenoside yakorewe Abatutsi batanga ubuhamya, numvise ubwo buhamya ngomba kububika
binyuze mu ndirimbo y’ubuhamya bwahatangiwe.”
Uyu muhanzi
avuga ko iyi ndirimbo yakoze ari impano ku batuye aka agace mu rugendo rwo
gukomeza kwibuka biyubaka, baharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.
Akomeza agira ati “Iyi
ndirimbo rero nkaba nayibakoreye kugira ngo abarokotse Jenoside bo mu Kabagari
aho bari hose ku Isi, bajye bayumva bibuka, bamenye na Jenoside y’indengakamere
utabona ukuntu usobanura yakorewe Abatutsi b’aho mu Kabagari.”
Muri iyi ndirimbo, aririmbamo uburyo abishwe baroshywe mu mugezi wa Nyabarongo; uburyo Jenoside muri aka gace yakoranywe ubukana, aho ababyeyi n’abana bishwe batakambira abicanyi ariko bikanga bikaba iby’ubusa.
Avugamo
imigezi ya Rukarara, Mbirurume, ku iteme rya Kirinda na Mwogo, aho imibiri y’Abatutsi
yagiye ijugunywa kugeza mu mugezi wa Nyabarongo wisuka mu Kagera.
Senderi
anaririmba ku bakozi b’Imana b’i Gitwe bishwe, akavuga ku miryango yo hambere
yabaga muri aka agace, n’ibindi.
Akomeza ati “Mu Kabagari mu Karere ka Ruhango habaye Jenocide y’indengakamere, abatutsi bicwaga benshi muri bo bajugunywe mu migezi ikikije Nyabarongo baribwa n’ingona abandi Akagera karabatwara."
"Hari agace kicirwagamo abana gusa baboroga badafite uwabatabara, hari aba Pasiteri bakuwe mu nsengero bajya kwicirwa ahitwa i Gitovu.”
Senderi yasohoye indirimbo yahimbiye ‘Kabagari’ mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi
Senderi
yavuze ko yakozwe ku mutima n’ubutumwa bw’abarokotse Jenoside, yiyemeza
kubusigasira binyuze mu kububika mu bihangano
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘KABAGARI’ Y’UMUHANZI SENDERI HIT
TANGA IGITECYEREZO