Aya mashusho yashyizwe hanze na Paris Saint-Germain ku munsi w’ejo, muri aya mashusho Kylian Mbappé aba avuga ku ikipe ndetse n’abayitera inkunga ariko icyo yanze ni uko yakoreshejwe mu gushishikariza abafana kugura itike y'umwaka w'imikino wa 2023-2024, iboneka ku rubuga rw'iyi kipe kandi atarigeze abibwirwa.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye Kylian Mbappé yitandukanyije n'iki gikorwa, yandika ati "Nagize uruhare mukwamamaza itike ya shampiyona ya 2023-24,ntabwo nigeze menyeshwa ibikubiye mu kiganiro natanze.
Bimeze nk’aho icyo kiganiro ari icyo kwamamaza ikipe, ntabwo nemeranya n’aya mashusho yasohotse. Niyo mpamvu ndwanira uburenganzira bwa buri muntu, Paris Saint-Germain ni ikipe ikomeye, ni umuryango ukomeye, ariko rwose ntabwo ari Kylian Saint-Germain".
Ikinyamakuru Reuters cyasabye Paris Saint-Germain kugira icyo bavuga kuri aya magambo ya Kylian Mbappé, ariko nta kintu yigeze ibasubuza. Ibi ntabwo ari ubwa mbere uyu mukinnyi abikoze kuko mu mwaka ushize ESPN yatangaje ko yanze kujya mu ifoto y'ikipe, ijyanye n'ibikorwa by'abaterankunga b'ikipe y'igihugu y'Ubufaransa.

Kylian Mbappé witandukanyije n'ikipe ye nyuma y’uko akoreshejwe mu mashusho ashishikariza abafana kugura itike y'umwaka utaha w'imikino, yo kwinjira muri sitade ya Paris Saint-Germain


