Kigali

Lisanne Ntayombya yagizwe umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe porotokole ya Leta muri Perezidansi ya Repubulika

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:6/04/2023 22:25
0


Uyu munsi kuwa Kane, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Lisanne Ntayombya Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Porotokole ya Leta muri Perezidansi ya Repubulika.



Ibiro bya Minisitiri w'Intebe (Primature) byatangaje ko Lisanne Ntayombya, yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe Porotokole muri Perezidansi ya Repubulika.

Itangazo ryasinyweho na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Kane Tariki ya  6 Mata 2023 ryagaragazaga ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Lisanne Ntayombya umuyobozi mukuru ushinzwe Porotokole ya Leta muri Perezidansi ya Repubulika y'u Rwanda.

Lisanne Ntayombya, yakoze indi mirimo irimo kuba ushinzwe Itumanaho muri Ambasade y'u Rwanda mu gihugu cy'Ubusuwisi ifite icyicaro i Geneve. Iyi Ambasade y'u Rwanda mu Busuwisi  inafite inshingano zo guhagararira Leta y'u Rwanda mu mashami y'umuryango w'Abibumbye akorera i Geneve.


Inkomoko: Primature






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND