Mike Trésor Ndayishimiye yiyemeje gukinira Amavubi ashyira u Bubiligi ku ruhande

Imikino - 06/04/2023 2:22 PM
Share:

Umwanditsi:

Mike Trésor Ndayishimiye yiyemeje gukinira Amavubi ashyira u Bubiligi ku ruhande

Umunyarwanda Ndayishimiye Mike Trésor nyuma yo kwirengagizwa n'ikipe y'igihugu y'u Bubiligi amaso ye yayerekeje ku mavubi, ndetse bigenze neza akaba yakina umukino wa Mozambique na Senegal.

Ndayishimiye Mike Trésor ukinira ikipe ya Genk yo mu Bubiligi, afite ubwenegihugu butatu burimo U Rwanda u Burundi ndetse n'u Bubiligi. Uyu musore w'imyaka 23, hashize igihe kinini u Rwanda ndetse n'u Burundi birwana intambara y'inkuru yo kuba yakinira igihugu kimwe muri ibi, ariko uyu musore we akaba yari afite indoto zo gukinira ikipe y'u Bubiligi.

Ndayishimiye Mike Trésor yari yabwiye ababyeyi be ko ashaka gukinira ikipe y'igihugu y'u Bubiligi nk'igihugu yakuriyemo, gusa avuga ko nibakomeza gutinda kumuhamagara ashobora kuzisubiraho. Mu bakinnyi ikipe y'igihugu y'u Bubiligi yahamagaye mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Uburayi Mike Trésor ntabwo yisanzemo, ndetse byatumye asa n'aho ashyize akadomo ku cyifuzo ndetse n'indoto yo gukinira ikipe y'igihugu y'u Bubiligi.

Kuri ubu uyu musore yamaze gufata umwanzuro wo gukinira ikipe y'igihugu Amavubi, mu gihe ubuyobizi bwa FERWAFA nabwo bwatera intambwe bukamwegera.

Umunyamakuru ukomoka mu Burundi twaganiriye yatubwiye ko Mike Trésor bari basanzwe bavugana, ariko kuri ubu asa n'aho yahinduye ibitekerezo. " Kuri ubu Mike Trésor asa n'aho atagikiniye u Burundi ukurikije uko yavugaga mbere, kuri ubu asa n'aho amahitamo ya mbere yabaye u Rwanda. Mike yari yizeye u Bubiligi, ariko kuva ejobundi butamuhamagaye yahise abivamo."

Mike Trésor ufite Mama we uvuka mu majyepfo y'u Rwanda, akenshi uyu mubyeyi yajyaga amusaba gukinira Amavubi ariko uyu musore akamubwira ko yaba aretse akareba gahunda y'u Bubiligi.

Mike Trésor Ndayishimiye, yamaze guhindura ibihugu byari kuri Instagram ye akuraho u Bubiligi, ashyiraho u Rwanda n'u Burundi.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA bakunze kuganira n'uyu musore gusa ibiganiro bikaba nta musaruro ukomeye byari byaratanze, ariko kuri ubu byaba aricyo gihe ngo Mike Trésor abone igihugu akinira kimushyigikiye. Mike Trésor ukinira ikipe ya Genk yagezemo avuye muri Willem ll, yakiniye u Bubiligi mu makipe y'abato, mu batarengeje imyaka 17, 18, 19, na 21.

Mike Tresor Ndayishimiye yakiniye u Bubiligi mu bakiri bato, ariko gukinira ikipe y'igihugu y'abakuru abona bigoye 

Mike Tresor afiye se witwa Freddy Nyayishimiye wahoze nawe akina umupira w'amaguru, akaba akomoka mu Burundi 

Mike Tresor yari yemereye Mama we ko u Bubiligi nibyanga amahitamo ya mbere azaba u Rwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...