RFL
Kigali

Twaganiriye! Akari ku mutima wa Umwali Joyeuse nyuma yo kuzimanira icyayi Perezida Ruto-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:6/04/2023 14:52
1


Bizahora byandikwa ndetse binavugwa mu mateka ko Perezida William Ruto yageze mu Rwanda, akakiranwa urugwiro rwinshi ndetse akazimanirwa icyayi mu Ntara k’Iburasirazuba i Nyamata.



Nyuma yo kugera i Nyamata, Perezida wa Kenya, William Ruto, yahawe Serivisi nziza ndetse yishimira uburyo yakiriwe nyuma y’ubutumwa yasangije ibihumbi by’abamukurikira kuri konti ye ya Twitter.

Mu mashusho n’amafoto ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bashimye ndetse bakunda umukobwa uyagaragaramo atanga serivisi nziza.

InyaRwanda.com yamenye amakuru ko Perezida Ruto bamwakiriye i Nyamata ahitwa Calibou Coffee, ndetse umukobwa wamwakiriye yitwa Umwali Joyeuse.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda.com, Umwali Joyeuse yagerageje gusobanura uburyo Perezida Ruto yahisemo kunywera icyayi aho akorera n’uburyo yiyumvaga.

Umwali yavuze ko mbere y'uko yakira Perezida Ruto, atari amuzi, ahubwo yari azi ko agiye kwakira abandi bayobozi batandukanye.

Ikiganiro cyihariye na Umwali Joyeuse

InyaRwanda: Byagenze gute kugira ngo wakire Perezida Ruto?

Umwali: Twari twabyutse nk’umunsi usanzwe nk'uko dusanzwe tubikora twiteguye akazi uko dusanzwe tugakora, kubera tugira ibice bibiri tugira icyo haruguru n’icyo hepfo, rero abari hepfo bari hepfo, n’abari ruguru nabo bari ruguru (...)".


Ubwo Perezida Ruto yageraga i Nyamata

Umwali yavuze ko yamenye amakuru ko bagiye kwakira umuyobozi ariko ntibabwirwa uwo ari we, "Gusa nanone kuko twari dusanzwe tunakira abayobozi..., nyine tugira ngo hagiye kuza umushyitsi wacu usanzwe, ...".

Ati "Hashize nk’iminota nk’itatu, ubundi urabizi ko i Nyamata hahora haca imodoka za Perezida, tubona imodoka ziciyeho tugira ngo ni Nyakubahwa wacu, gusa tubona ibendera rya Kenya ku modoka, tubona avuye mu modoka araza.’’

InyaRwanda: Wamenye gute ko ari Perezida Ruto?

Umwali: Njyewe ntabwo nari nzi ko ari Perezida, nabimenye nyuma ndi kumwakira, ni bwo namenye ko ari Perezida. Mu kuza kwe, yaraje aradusuhuza, atubaza icyo Calibou bisobanuye, aricara turamwakira.’’

InyaRwanda: Wasobanura gute ko ari wowe wagize umugisha wo kumwakira?

Umwali: Urumva ntabwo namwakiriye mbizi, ubundi mu busanzwe tumenyereye ko iyo Perezida wacu agiye kujya nk’ahantu, abajepe n’abamucungiye umutekano ari bo babanza kuza aho agiye kujya we ari inyuma.


Umwali Joyeuse niwe wakiriye Perezida Ruto

Noneho njyewe nari nzi ko Perezida ari inyuma, nyine namukurikiye ngiye kubanza kumwakira, abajepe ni uko namukurikiye.

Gusa nzamutse ngiye kuzana ibyo antumye ni bwo namenye ko ari Perezida, gusa nyine nahise mbona ko yicaranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mpita mbimenya.’’

InyaRwanda: Wiyumvishe ute uri kwakira Perezida?

Umwali yavuze ko yatangaye cyane, ati: "Ehh ntabwo bibaho, byari birenze cyane ari ibyishimo. Nanone nyine twishimiye uburyo muri Nyamata kuri Calibou Coffe ari ho Perezida ahisemo kunywera icyayi."

Byari bishimishije biteye n’ubwoba kumva ko uhagaze imbere ya Perezida, waburaga n’icyo uvuga kandi usanzwe uvuga’’.

InyaRwanda: Abantu nyuma yo kukubona wiyumvishe gute?

Batangiye kutubwira ko twamwakiriye neza nawe ukuntu yahise abishyira kuri Twitter, ni ibintu byadushimishije cyane.

InyaRwanda: Umuntu yakwibaza ngo yishyuye amafaranga angahe?

Umwali: Ntabwo nzi ayo yishyuye, gusa aba ari ibanga ry'umukiriya. Ni byo barishyuye rwose ariko bishyuye Boss wacu, ntabwo tuzi ingano yayo, yewe ntituzi niba ari amanyarwanda cyangwa amanyamahanga.


Perezida Ruto yari kumwe na Vincent Biruta, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga


Ubwo Umwali yajyaga kwakira Perezida Ruto






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kanakuze salumu 1 year ago
    Nibyiza kubona umukuru w'igihugu anywera icyayi ahantu hasanzwe. Ibi byerekana ko urwanda rwacu ruri kurwego rwiza umutekano uhagije, ndetse nibyiza birutatse, turashima cyane HE PAUL KAGAME 🇷🇼, Kuba igihugu cyacu akiyobora neza turamukunda cyane, imana ijye imuduhera umugisha





Inyarwanda BACKGROUND