Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yatangaje ko imirimo yakomorewe mu cyumweru cy’icyunamo mu rwego rwo kujyana n’icyerekezo cy’Igihugu, ariko ibikorwa birebana no kwishimisha no kwidagadura birahagarikwa mu rwego rwo guha icyubahiro no kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Dr Bizimana yabitangaje
kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Mata 2023 mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, cyagarutse birambuye ku migendekere y'igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29
Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ni ikiganiro
cyabaye nyuma y'uko Minubumwe ishyize hanze amabwiriza agaragaza ibikorwa byemewe n'ibikorwa bibujijwe mu gihe cy'icyunamo, aho Abanyarwanda bazaba
bazirikana Abatutsi bishwe bazizwa uko bavutse.
Aya
mabwiriza agenda anozwa ahuzwa n'igihe, mu rugendo rwo gukomeza kwibuka no
kwiyubaka.
Kwibuka biri
mu ngingo ebyiri: Ingingo ya mbere ni ibirebana no kwibuka no kuzirikana
ibyaranze amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kwibuka
Jenoside yakorewe Abatutsi ni ihame, kandi biteganywa n'itegeko Nshinga rya
Repubulika y'u Rwanda. Ni igikorwa Abanyarwanda bahisemo ko
kizajya kiba buri mwaka.
Ubushakashatsi
bwakozwe bwagaragaje ko ubumwe n'ubwiyunge bugeze kuri 90%, kandi igikorwa cyo
Kwibuka gifitemo uruhare rukomeye ku kuba iri janisha rimaze kugerwaho.
Ibi bituruka
ku kuba igikorwa gifasha Abanyarwanda kuzirikana amateka, kandi bagashobora
gukomeza urugendo rwo kubaka Igihugu, kubana, ndetse no gukira ibikomere
bishingiye kuri ayo mateka.
Dr Bizimana yabwiye itangazamakuru ko ibi biri mu mpamvu zatumye basanga
atari ngombwa ko buri mwaka hahindurwa insanganyamatsiko, bahitamo gukoresha
'Kwibuka, Twiyubaka'.
Kwibuka
bijyana no kudaheranwa n'amateka. Bizimana avuga ariko ko mu 2024, hazabaho guhindura iyi
nsanganyamatsiko ikaba 'Twibuke twiyubaka' kugira ngo buri wese ayibonemo.
Ati
"Kugira ngo abantu bishyiremo, buri wese yumva ko bimureba. Umwaka utaha
tuzabihindura bibe 'Twibuke, twiyubaka' nibyo numva bifite injyana kurushaho...
Buri wese kumva ko arimo, kandi n'abanyarwanda twese turibuka,
tuniyubaka."
Kuzirikana
Jenoside bisaba kwinjira mu mateka, kuko atari impanuka yagwiriye igihugu. Abanyarwanda
n'abandi basabwa gufata igihe cyo gutekereza, gusoma no gucengerwa n'uburyo
Jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa.
Mu myaka ishize, mu cyumweru cy'icyunamo imwe mu mirimo
yarafungwaga, ubu siko bimeze:
Dr Bizimana
avuga ko mu myaka itambutse, henshi wasangaga mu cyumweru cy'icyunamo ibikorwa
byinshi abantu bakora bigamije kubateza imbere bifungwa, mu rwego rwo kwifatanya
n'abandi Kwibuka.
Habaga
ikiganiro cyane cyane nyuma ya saa sita imirimo yose igafungwa, abantu bakajya
mu biganiro. Abatagiyeyo kenshi bahabwaga ibihano, bagacibwa amande.
Bizimana
avuga ko 'ibyo twasanze atari ngombwa'. Agakomeza ati "Kuko, hari intambwe
abantu bamaze gutera n'iyo bagomba gutera mu kwiyubaka, bivuze ko imirimo itunze
abantu, abantu bagomba gukora imirimo ituma babaho n'imirimo izanira igihugu inyungu.
Bitavanyeho igikorwa cyo kwibuka."
Yavuze ko
ibi biri mu byatumye hazatangwa ikiganiro kimwe. Kandi ko kugira ngo abantu bamenye
amateka ya Jenoside 'ntabwo bisaba ko bahabwa ikiganiro buri munsi'.
Bizimana
avuga bifuza ko Kwibuka bitaba igikorwa kibera 'Abanyarwanda umutwaro' ahubwo
kibe igikorwa gituma amateka igihugu cyanyuzemo azirikanwa, 'buri wese
akayazirikana ariko n'icyerekezo cy'igihugu cy'uko buri wese yiteza imbere
bijyana'.
Uyu muyobozi
yavuze ko igihe habaye ibiganiro bihuriza hamwe abaturage, hakwiye kuganirwa no
ku bindi bibazo bibangamiye ubumwe bw'abanyarwanda, ibibazo bishingiye ku
ngengabitekerezo ya Jenoside, ibituma abantu batabana neza n'ibindi.
Ibikorwa by'imyidagaduro birabujijwe mu cyumweru cy'icyunamo:
Ubwo yari
muri iki kiganiro, Bizimana yavuze ko hari ibaruwa yabonye y'abantu basaba ko hari
ibikorwa byakorwa mu cyumweru cy'icyunamo.
Bizimana
yavuze ko amabwiriza nka Minubumwe bashyize hanze, ashingiye ku itegeko Nimero,
kandi akaba ashingiye ku cyerekezo cy'aho igihugu cyigeze mu rugendo rwo
kwiyubuka.
Yavuze ko
hari ibikorwa byinshi abantu bakora mu bihe bisanzwe bigamije kwishimisha, ari
nayo mpamvu Minubumwe ishingira kuri ibyo byose igasaba abantu kubyigomwa kugira
ngo bafatanye n'abandi Kwibuka.
Ati
"Abantu rero nibigomwe ibikorwa by'imyidagaduro no kwishimisha, bazirikane
babandi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bakicwa urupfu rubi
cyane..."
Bizimana
yatanze urugero avugamo nk'ibikorwa by'umupira, aho usanga abantu bashaka kureba
umupira, cyangwa se ugasanga barashaka gukina imikino y'amahirwe.
Ati
"Ibyo ni ukwishimisha ntabwo ari ibitunga umuntu. Gukina imikino
y'amahirwe nabyo ni ibikorwa byo kwishimisha, ntabwo ari ibijyanye no gutunga
ubuzima."
Uyu muyobozi
yavuze ko abanyarwanda n'abandi bakwiye kubyumva neza, ko iri tegeko risobanura
ko ari igihe cy'icyunamo gusa, kuko nyuma yacyo ibikorwa bikomeza nk'uko byari
bisanzwe.
Ingingo ya
20 y’itegeko Nº 16/MOJ/AG/19 ryo ku wa 09/09/2019 ivuga ko ibikorwa byose
birebana no kwishimisha n’imyidagaduro, imikino, imyigaragambyo n’ibindi
bikorwa byose bitera urusaku bibujijwe gukorerwa aho imihango yo kwibuka
yabereye.
Icyumweru cy’icyunamo gitangira ku itariki ya 07 Mata kigasozwa ku itariki ya 13 Mata buri mwaka.
Minisitiri Dr. Jean Damascène
Bizimana, yasabye buri wese kwitabira ibikorwa byo Kwibuka, akigomwa ibikorwa
bijyanye no kwishimisha no kwidagadura mu cyumweru cy’icyunamo
TANGA IGITECYEREZO