Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe), yashyize ahagaragara amabwiriza azakurikizwa mu migendekere y’igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kizatangira ku wa 7 Mata 2023.
Aya
mabwiriza yasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 3 Mata 2023, agaragaza ko insanganyamatsiko
yo kwibuka izakomeza kuba ‘Kwibuka twiyubaka’.
Akomeza
avuga ko icyumweru cy’icyunamo kizatangirizwa ku Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi
ku itariki ya 7 Mata 2023, ni mu gihe mu Turere: Icyunamo kizatangirizwa ku Urwibutso rw’Akarere.
Kuri uwo
munsi, kuva saa tatu za mu gitondo hose mu midugudu abaturage bazahabwa
ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bisozwe no gukurikirana
ubutumwa nyamukuru bw’uwo munsi. Abaturage bose basabwe kwitabira icyo gikorwa.
Nibirangira, abaturage bazasubira mu mirimo yabo uko bisanzwe. Kuri uwo munsi,
nta rugendo rwo Kwibuka ruteganyijwe.
Kuva tariki
ya 8 Kugeza 12 Mata 2023 ni icyumweru cy’icyunamo giteganyijwemo ibikorwa byo kwibuka ahantu
hatandukanye mu gihugu ku matariki Abatutsi biciweho, ibigenewe Abahagarariye
ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda, ibiganiro bihuza urubyiruko,
abanyamakuru n’ibindi byiciro.
Aya mabwiriza
avuga ko ibikorwa by’ubucuruzi, siporo z’abantu ku giti cyabo n’indi mirimo
itunze abantu n’ibyara inyungu izakomeza mu cyumweru cy’icyunamo.
Avuga ko nta
biganiro biteganyijwe mu midugudu nyuma ya saa sita hagati ya tariki 8 Mata na
12 Mata 2023. Kandi mu cyumweru cy’icyunamo ibendera rirururutswa rikagezwa hagati.
Ku Rwego
rw’Igihugu, icyunamo cyizasozwa tariki ya 13 Mata 2023 ku Rwibutso rwa Rebero, hibukwa abanyapolitike bishwe bazira kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
Mu Turere,
ubuyobozi bwako bufatanyije n’izindi nzego bazagena aho icyumweru cy’icyunamo
gisorezwa.
Iri tangazo kandi rigaragaza ibikorwa bibujijwe mu cyumweru
cy’icyunamo birimo:
Ibirori
by’ibyishimo bihuza imbaga y’abantu; ubukwe n’imihango ijyanye nabwo, amarushanwa
uretse siporo zikorwa n’abantu ku giti cyabo;
Umuziki
utajyanye no Kwibuka haba mu tubari, aho bafatira amafunguro, aho batunganyiriza
imisatsi (salon de coiffure), aho batunganyiriza umuziki (studio) n’ahandi
hantu hahurira abantu benshi nk’aho abantu bategera imodoka, n’ahandi.
Ibindi
bikorwa bitemewe harimo Imikino y’amahirwe; kwerekana imipira, ibitaramo mu
tubyiniro, utubari, iby’urwenya, iby’indirimbo, iby’imbyino, sinema, n’ikinamico
ritajyanye no Kwibuka.
Ibikorwa byo
kwibuka bizakomeza mu minsi ijana kugeza tariki ya 3 Nyakanga 2023, birimo
gushyingura imibiri yabonetse cyangwa iyimurwa muri gahunda yo guhuza inzibutso
yumvikanyweho n’Uturere.
Muri aya
mabwiriza kandi bavugamo ko ‘igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
ntikirenza amasaha atatu (3), kandi kigomba gukurikirana kuri ubu buryo:
Kumenyesha gahunda; gufata umunota wo Kwibuka, Isengesho ry’uhagarariye amadini ku babyifuza, Ijambo ry’ikaze, Ikiganiro kijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi;
Ubuhamya
kuri Jenoside yakorewe Abatutsi; ubutumwa bw’Umuryango IBUKA, ubutumwa
bw’uhagarariye abashyinguye ababo igihe igikorwa cyo Kwibuka cyahujwe no
gushyingura imibiri yabonetse, kwimura imibiri ivanywe ahandi izanwa mu
rwibutso cyangwa habaye igikorwa cyo guhuza inzibutso, Ubutumwa bw’umushyitsi
mukuru.
Hagati y’ibi
bikorwa hashobora gushyirwamo umuvugo n’indirimbo bifasha Kwibuka Jenoside
yakorewe Abatutsi.
Guhabwa
ikiganiro no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri za Minisiteri, Uturere, mu
bigo bya Leta, iby’abikorera, imiryango ishingiye ku myemerere, amashyirahamwe
no mu zindi nzego z’ubuyobozi, bizakorwa ku munsi batoranyije mu gihe cy’iminsi
yo kwibuka hagati ya tariki 8 mata na 3 nyakanga 2023.
Mu ngingo ya
munani y’aya mabwiriza, bavugamo ko ibigo by’amashuri bizateganya umunsi
wihariye wo Kwibuka no guhabwa ikiganiro mu gihe abanyeshuri bazaba bagarutse
ku mashuri no ku bigo byabo bavuye mu biruhuko.
Muri aya mabwiriza
yashyizweho umukono na Minisitiri, Dr Bizimana Jean Damascene, banavugamo ko mu
gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nta busumbane bugomba kuba mu
madini.
Misa
n’amateraniro ntibishyirwa muri icyo gikorwa kuko abitabira Kwibuka Jenoside yakorewe
Abatutsi atari abayoboke b’idini rimwe. Ariko mu gihe igikorwa cyo kwibuka
Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’idini, itorero cyangwa ibigo by’abihaye
Imana byemewe n’amategeko, hagamijwe Kwibuka abayoboke babo cyangwa
abanyamuryango babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe abateguye
icyo gikorwa babikora bakurikije uko imyemerere yabo iteye, hakubahirizwa ibiteganywa
n’amategeko n’amabwiriza.
Umugoroba
w’ikiriyo ubanziriza umunsi wo Kwibuka cyangwa gushyingura imibiri y’abazize
Jenoside yakorewe Abatutsi uremewe, ariko usozwa bitarenze saa yine z’ijoro, mu
rwego rwo kubungabunga ubuzima n’umutekano w’abantu.
Mu gihe
hateguwe urugendo rwo kwibuka, rukorwa mu ituze bikamenyeshwa mu nyandiko
ubuyobozi, inzego z’umutekano n’iz’ubuzima byibura iminsi itanu (5) mbere y’igikorwa,
zikagena uburyo urugendo rwo kwibuka rwakorwa bitabangamiye uruva n’urujya
rw’abantu n’ibintu.
Amabwiririza
agena uko ibirango byo Kwibuka bikorwa ari kuri www.kwibuka.rw
hari n’ibirango byo Kwibuka byemejwe bigomba gukoreshwa. Aya mabwiriza avuga ko
‘nta muntu n’umwe wemerewe kunyuranya n’aya mabwiriza mu gukora ibirango byo
Kwibuka.’
Mu rwego
rw’isuku rusange no kubungabunga ibidukikije, inzego zose zirakangurirwa
gukoresha ibyapa (bill board), screen, teardrops, pull up banner cyangwa
agasanduku kabugenewe (branded box), nk’uko bigaragara mu birango byatanzwe,
bigashyirwa aho abagana urwego bakirirwa (reception) cyangwa ahandi
hagaragarira buri wese.
Ibigo
by’amashuri n’ibiro by’utugari bizamanika amakarita (Posters) nk’uko bigaragara
mu birango byatanzwe byibutsa itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside
yakorewe Abatutsi, n’uburyo bwo gufasha uwahungabanye. Aya makarita azamanikwa
ahantu hagera abantu benshi, kandi mu buryo atangirika.
Kanda hano usome birambuye aya mabwiriza:
Minisitiri
w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascéne
TANGA IGITECYEREZO