Kigali

Igikombe cy'Amahoro: Mu mukino wasuzuguwe n'abafana APR FC yatsinze Marine FC

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:5/04/2023 15:23
0


Ikipe ya APR FC yatsinze Marine FC, mu mukino ubanza wa 1/4 mu gikombe cy'Amahoro.



Kuri uyu wa Gatatu guhera saa cyenda kuri sitade y’Akarere ka Bugesera habereye umukino wa APR FC na Marine FC, mu mikino ya 1/4 mu gikombe cy'Amahoro. APR FC yabonye itike isezereye Ivoire Olympic muri 1/8, naho Marine FC yo yari yasezereye Etincelles nayo muri 1/8.


Uko umukino wagenze umunota ku munota

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa APR FC yakiriye umukino: Pierre, Fitina, Placide, Clement, Christian, Bonheur, I'rshad, Gilbert, Ramadhan, Bosco na Yannick.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Marine FC yasuye: MATABARO, MUGANUZA, ISHIMWE, MANZI, GIKAMBA, NKUNDIMANA. A, NKUNDIMANA F, NGABONZIZA, MBONYUMWAMI, TUYISHIME na NAHIMANA.

Uyu mukino wasuzuguwe n'abafana kuko muri sitade y'akarere ka Bugesera hari harimo abafana bacye, ugereranyije n’abo APR FC ifite mu Rwanda.

Umukino warangiye APR FC yegukanye itsinzi, ku kinyuranyo cy'ibitego 2-1

Umukino wongereweho iminota 2 

85' APR FC ikoze impinduka mu kibuga, havamo Bosco na Anicet n'ubundi wari winjiye mu kibuga asimbuye, hinjiramo Blaise na Fiston.

81' Marine FC isimbuje Taiba hinjiramo Mugisha Desire.

80' Muganuza wa Marine FC yari agerageje gutungurana ngo anyanyagirane umupira, ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko yaraririye.

75' Marine FC ibonye kufura nziza nyuma y’uko umuzamu wa APR FC Pierre afashe umupira yarenze umurongo, ariko Muganuza arayiteye ntihagira ikivamo kuko umuzamu ahise akosora amakosa ayifata neza.

71' Nshuti Innocent abonye uburyo bwa mbere bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira yari ahawe na Christian, ariko awutera hejuru y'izamu kure.

70' APR FC ikoze impinduka mu kibuga, havamo Yannick na Ramadhan hinjiramo Mugunga na Nshuti Innocent.

69' Abakinnyi ba APR FC barimo Ramadhan na Ombolenga bari guhererekanya neza, bashaka kwinjira mu rubuga rw'amahina ariko byanze.

62' MUGANUZA wa Marine FC yari ashatse gucomokana umupira anyuze mu kibuga hagati, ariko Clement amuhagarika neza.

59' Ombolenga yari ahinduye umupira mwiza imbere y'izamu maze Yannick agiye gutsinda igitego, umuzamu wa Marine FC aramubangamira ntiyawufatisha.


Anicet wagiye mu kibuga asimbuye, ariko nyuma akaza kongera gusimburwa kubera imvune

55' APR FC ibonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Anicet, ariko bayitera bayiherekanya ntihagira ikivamo.

53' Abakinnyi ba APR FC baciriye umurongo aba Marine FC, bari gukinira mu kibuga cyabo gusa.

50' Christian wa APR FC yari ahinduye umupira mwiza imbere y'izamu ashaka Anicet, ariko Kapiteni GIKAMBA awukuraho neza.

47' Ishimwe Anicet yari ahaye umupira mwiza Mugisha Gilbert, ariko agenda gacye uramucika.

46' Marine FC itangiye ikora impinduka mu kibuga, havamo umuzamu Matabaro na Oliver watsinze igitego hinjiramo Gylain na Heritier.

45' Igice cya kabiri kiratangiye, biracyari ibitego 2-1

Igice cya mbere kirangiye ari ibitego 2 bya APR FC kuri 1 cya Marine FC.

44' Taiba yari agerageje gutanga umupira mwiza kwa Olivier, ariko Clement ahita atabara.

42' Abakinnyi ba APR FC bakina mu kibuga hagati, nibo bari guhererekanya neza.

Igitego cya Marine FC cyatsinzwe kuri penariti


38' Usabimana Olivier ayiteye neza ijya mu izamu, Marine FC iba ibonye igitego cyo kwishyura.

37' Marine FC ibonye penariti ku ikosa ryari rikozwe na Ombolenga arikorera NAHIMANA, ku mupira wari uri kuva muri koroneri.


36' Bonheur abonye ikarita y'umuhondo ku ikosa yari akoreye NAHIMANA 

34' Abakinnyi ba APR FC nibo bafite umupira, naho aba Marine FC bo bari gucunga ko warenga.

32' Bizimana Yannick atsinze igitego cya 2, ahawe umupira na Ruboneka Bosco.

29' Ramadhan yazamukanye umupira agenda agundagurana na ISHIMWE wa Marine FC ahinduye umupira mwiza, maze Yannick awupfusha ubusa umuzamu ahita awifatira.

25' APR FC ibonye kufura nziza ku mupira wari uzamuwe na Ramadhan maze  Manzi awukuzaho intoki, ariko Christian ayiteye mu maguro y'abakinnyi ba Marine FC bari bari ku rukuta.

23' I'RSHAD wa APR FC ahuye n'ikibazo cy'imvune, biba ngombwa ko akurwa mu kibuga ateruwe.

APR FC igiye gutera kufura

22' Kapiteni wa Marine FC, GIKAMBA yarekuye ishoti ariko umuzamu wa APR FC awufata bitamugoye.

20' Bizimana Yannick wa APR FC aryamye hasi kubera ikibazo agize, abaganga bari kumwitaho.

19' Abakinnyi ba Marine FC bakina mu kibuga hagati bari kugerageza guhererekanya neza, n’ubwo kurenga umurongo ugabanya ikibuga kabiri byanze.

15' Bwa mbere Marine FC igerageje kwinjira mu rubuga rw'amahina rwa APR FC, ku mupira wari ufitwe na TUYISHIME ariko awuhereje NAHIMANA uramucika.

13' Abakinnyi ba APR FC nka Ramadhan, bari kubona uburyo bwinshi bwo kugera imbere y'izamu rya Marine FC cyane.


9' Bizimana Yannick atsinze igitego cya mbere cya APR FC, ku makosa yari akozwe na ba myugariro ba Marine.

2' Bosco yari agerageje kwinjira mu rubuga rw'amahina rwa Marine FC, ariko umusifuzi asifura ko yaraririye.

1' Ikipe ya APR FC niyo yatangije umupira, ndetse inatangira isatira inabona koroneri n’ubwo ntacyavuyemo.


Igitego cya mbere cya Bizimana Yannick


Afande Mubarak Muganga yarebye uyu mukino


Abakinnyi ba Marine FC bafite umupira mu ntoki bishimira igitego 


Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga


Abakinnyi ba Marine FC babanje mu kibuga


Abasifuzi mbere y'umukino babanje kwishyushya 


Umutoza wa Marine FC, Yves Rwasamanzi 









AMAFOTO: Serge-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND