Karuranga Virgile wamamaye nka DJ Miller wagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’imyidagaduro nyarwanda, kuri uyu munsi harazirikanwa imyaka itatu ishize yitabye Imana.
Ku Cyumweru tariki ya 05
Mata 2020 nibwo inkuru y’akababaro yatashye mu mitwe y’abakunzi benshi ba Dj Miller ko
yitabye Imana, aho yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal azize uburwayi yari
amaze iminsi ahivuriza.
Tariki 08 Mata 2020 nibwo yasezeweho n’abantu mbarwa bitewe
n’amabwiriza atoroshye yariho, hagamijwe kwirinda icyorezo cya COVID-19. Kuri uwo
munsi ubutumwa nyina yatanze ntibuzibagirana, avuga ku mutima mwiza umuhungu we
yagiraga hamwe n’amashyengo.
Yavuze ko umuhungu we igihe kimwe baganira
yamubwiye ko yifuza kubyara umwana umwe gusa, nyina akamubwira ko yifuza
abarenze umwe. Icyo gihe Dj Miller yahise amusubiza ko bamaze kuboneka
batatu, Nyina biramutungura cyane amubaza abo aribo, Miller amubwira ko nta
bandi uretse Mama we, umugore we n’umwana w’umukobwa we bise Shani.
DJ Miller yatangiye umwuga wo kuvanga imiziki
mu 2012 atojwe na DJ Karim, bahuriye mu itsinda rya Dream Team DJs.
Yacuranze mu bitaramo bitandukanye bya Rock Events
bikunze kuba harasirwamo ibishashi bitangiza umwaka, muri Waka Warrior Race
2015, mu birori byo Kwita Izina mu 2015, n’ibitaramo bya New Years’ Vibes.
Yibukirwa cyane ku gucurangira Sauti Sol ubwo bari mu
rugendo rwo kumurika album yabo ya ‘Live and Die in Africa’ mu 2016,
yanacuranze mu birori bya Jameson Connects Rwanda.
Ni umwe mu bavanga imiziki wari umaze kwandika izina
rikomeye, aho yanakoranaga n’abahanzi b’ingeri zose mu ndirimbo zitandukanye.
Yakoranye na Butera Knowless, Dream Boys na Riderman
indirimbo yitwa “Iri Joro ni Bae”.
Yakoranye kandi na Social Mulla mu ndirimbo yitwa
Stamina, ‘Un Million c’est Quoi’ na Peace ndetse na Belle yahuriyemo na Peace na
Urban Boys.
Mu mwaka wa 2019 nibwo yari yashyingiranwe na Hope Nigihozo mu Ukuboza 2019 bibaruka imfura y’umukobwa bise “Shani”.
TANGA IGITECYEREZO