Umukino ‘Hate Radio (Radio y’urwango) ushushanya uko Radio rutwitsi RTLM yakoze icengezamatwara ku mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, werekaniwe bwa mbere mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.
Uyu mukino
cyangwa se iyi kinamico weretswe abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami
rya Huye n’abandi, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Mata 2023.
Uyu mukino
muri rusange, ugaragaza imikorere ya radiyo rutwitsi RTLM yashishikarije kwanga
Abatutsi no kubakorera Jenoside. Werekanwe hagamijwe kwigisha amateka ya
Jenoside yakorewe Abatutsi no kurwanya imvugo zibiba urwango n'amacakubiri.
Wateguwe ku
bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu
(Minubumwe) ku bufatanye na sosiyete y’Abadage IIPM na sosiyete y'Abanyarwanda
Isaano Group ihagarariwe n’umukinnyi w’ikinamico Ntarindwa Diogène wamamaye nka
Atome.
Nyuma y’uyu
mukino, Ntarindwa yaganirije abitabiriye kureba uyu mukino, asaba abanyamakuru
gutangaza ibyubaka gusa, birinda imvugo zicamo ibice abaturage.
Kazasomako Evode
wari uhagarariye Minubumwe muri iki gikorwa, yavuze ko iyi kinamico yateguwe mu
rwego rwo Kwibuka amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe
Abatutsi, asaba by'umwihariko urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
ku mbuga nkoranyambaga.
Mu Mujyi wa
Kigali, uyu mukino uzakinwa ku wa 8, 9 na 10 Mata 2023, ariko imyanya yo ku
itariki ya 8 yamaze gushira.
Mu busanzwe
uyu mukino ntujya urenza imyanya 400, ariko kubera ko ari ubwa mbere ugeze mu
Rwanda, hatekerejwe uburyo uyu mukino wazagera ku bantu 600.
Si ubwa
mbere Atome akinnye mu mukino nk'uyu ushingiye kuri Jenoside yakorewe
Abatutsi, kuko mbere y'aho yari yakinnye mu mukino witwa 'Rwanda 1994' umara
amasaha 5. Yanakinnye mu mukino ‘Carte d'identité.
Uyu mukino
watangiye gutegurwa ku gitekerezo cy'umuryango IIPM w'Abadage. Ni igitekerezo
cyatangijwe kandi gishyirwa mu bikorwa na Milo Rau afatanyije na Jens
Diethrich.
Aba bagabo
bombi ni inshuti z'igihe kirekire. Igihe kimwe bakurikiranye amateka asharira
y’u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, baza kumva uburyo Radio
RTLM yabibye urwango mu Banyarwanda, ikangurira Jenoside yifashishije indirimbo
n'ibindi bikorwa byafashije kwenyegeza umugambi wa Jenoside.
Ibi
byabahaye gutekereza gukora umukino wihariye bise 'Hate Radio', ushushanya
uburyo iyi Radio yakoze icengezamatwara rya Jenoside.
Bombi baje mu Rwanda batangira gukora ubushakashatsi, bajya ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bahura n'abarokotse Jenoside ndetse banakoze uko bashoboye bahura na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside. Bivamo uyu mukino batangiye kwerekana mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.
Sebastien
Foucault uri mu bateguye uyu mukino ‘Hate Radio’, nawe agaragara muri iyi
kinamico cyangwa se uyu mukino
Kazasomako Evode wari uhagarariye Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe) muri iki gikorwa
Umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Bwanga Pili Pili [Uwa kabiri uvuye iburyo], Jens Diethrich [Ubanza iburyo] wagize uruhare muri uyu mukino, Eric Ngangare wakinnye muri uyu mukino[Uwa kabiri uvuye iburyo]
‘Atome’
yasabye itangazamakuru kwifashisha indangururamajwi batangaza ibyubaka
Abanyarwanda
Umuyobozi w'Akarere ka Huye Sebutege Ange [Uwa kabiri uturutse ibumoso] yitabiriye igaragazwa ry’uyu mukino ‘Hate Radio’
Abanyeshuri bo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda Ishami rya Huye bitabiriye kubwinshi kureba uyu mukino
Studio z'uyu mukino ziteguye ku buryo bushushanya uko studio ya RTLM yari imeze muri icyo gihe-Bifata igihe cy'amasaha agera kuri 4 kugira ngo itegurwe
Pili Pili, Sebastien na Atome ubwo bari muri studio bakina ikinamico ishushanya uko RTLM yenyegeje umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi
TANGA IGITECYEREZO