RFL
Kigali

Patient Bizimana na Nelson Mucyo bongeye uburyohe mu ndirimbo 'Warakoze' imaze imyaka 16-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/04/2023 8:02
0


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana, yongeye guhuza imbaraga na mugenzi we Nelson Mucyo basubiramo indirimbo ‘Warakoze’ imaze imyaka 16 isohotse, ku mpamvu z’uko yakunzwe mu buryo bukomeye.



Patient Bizimana amaze igihe atangiye urugendo rwo gusubiramo zimwe mu ndirimbo ze zo hambere, ashingiye ku busabe bw’abafana be n’abakunzi b’umuziki, bagiye bamusaba gusubiramo izi ndirimbo akaziha ubundi buzima.

Ni muri urwo rwego yifashishije studio ya Ishusho Tv, abahanzi bagiye bakorana yafashe icyemezo cyo gutangira gusubiramo izi ndirimbo zakunzwe cyane.

Buri kwezi uyu muhanzi ashyira kuri shene ye ya Youtube indirimbo imwe mu zo yasabwe. Yabwiye InyaRwanda ko ibitekerezo yakira by’abakunzi biri mu bituma akomeza urugendo rwo gusubiramo izi ndirimbo no gukora izindi zinyuranye.

Uyu muhanzi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango we, avuga ko muri iki gihe yatangiye kuhakorera zimwe mu ndirimbo ariko agishyize imbere kubanza gusohora indirimbo yagiye asabwa.

Bizimana wakunzwe mu ndirimbo nka ‘Iyo neza’, avuga ko gusubiramo iyi ndirimbo ‘Warakoze’ bakayongerera uburyohe byaturutse ku kuntu yakunzwe.

Yavuze ati “Ni indirimbo ya cyera. Ni muri ya gahunda yo gusubira indirimbo za cyera. Ni indirimbo twari twarakoze mu 2007 ariko twahisemo kuyongereramo uburyohe kubera ko abantu bayikunze cyane. Muri rusange, igaruka ku guhimbaza Imana no kuyishimira.”

Patient Bizimana amaze imyaka irenga 15 akora umuziki wubakiye ku gusingiza Imana no kugarura abantu kuri Yesu. Kandi, yaguye igikundiro cye mu ngeri zose.

Uyu muririmbyi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Iyo neza’ yakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, ndetse mu 2022 yataramiye mu Burayi. 

Bizimana avuga ko yiyumvisemo impano yo kuramya mu 2002, yinjira mu muziki mu buryo bw’umwuga mu mwaka wa 2007 nyuma y’igihe cyari gishize yinjiye mu Itorero Restoration Church. 

Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku itariki ya 1 Gashyantare 1987, akurira mu Rwanda. Bivuze ko yujuje imyaka 36.

Yize amashuri abanza kuri Umubano Primary School iwabo mu Karere ka Rubavu ho mu Burengerazuba bw’u Rwanda, akomereza ayisumbuye muri Saint Fidele. Yiga icungamari muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Arazwi cyane mu ndirimbo zirenga 50 zirimo nka ‘Iyo neza’, ‘Amagambo yanjye’, ‘Menye neza’ n’izindi.


Patient Bizimana yavuze ko bahisemo gusubiramo iyi ndirimbo kubera ko yakunzwe cyane, kandi bakaba barabisabwe na benshi


Nelson Mucyo yafashije Patient Bizimana gusubiramo indirimbo ‘Warakoze’

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WARAKOZE’ YA PATIENT BIZIMANA NA NELSON MUCYO

"> 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND