Kigali

Donald Trump yatawe muri yombi mbere y'uko yitaba urukiko

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:4/04/2023 22:02
0


Donald Trump wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika bivugwa ko yatawe muri yombi, mbere y'uko yitaba umucamanza.



Mu masaha ya Saa mbiri z'ijoro  zo mu Rwanda, Saa munani za New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, niho byari biteganyijwe ko uwahoze ari Perezida wa Amerika, Donald Trump yiregura  ku birego yarezwe mu rukiko rwa Manhattan. Donald Trump waraye mu mujyi wa New York mu ijoro ryo kuwa Mbere, bivugwa ko yatawe muri yombi mbere yo gutangira kuburana urubanza aregwamo.

Stormy Daniels wabaye intandaro yo Gukurikirana Donald Trump, yavuze ko Trump mu mwaka wa 2006 yaryamanye nawe akamuhonga amafaranga. Ubwo Trump yiyamamazaga mu mwaka wa 2016,  yamenye ko uwahoze akina  filimi z'urukozasoni agiye gushyira amabanga hanze akagaragaza umubano wabo. Ubwo yamwishyuraga yakoresheje uwari umunyamategeko we, amwishyurira 130.000$.  Ibyo yakoze ntibyemewe muri Amerika, akaba ariyo mpamvu agomba gukurikiranwa mu rukiko.

Ubwo yishyuraga umunyamateko we amafaranga yahaye Stormy Daniels, yanditse ko amwishyuye amafaranga kubera akazi yakoze bimuviramo gukekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Donald Trump kuri uyu wa Kabiri yageze mu rukiko rw’Umujyi wa New York, aho yagombaga kubanza gukora  ibikorwa bibanziriza kwinjizwa mu rubanza. Bivugwa ko ubwo yahageraga yahise atabwa muri yombi, aho kwijyana mu rukiko ku bushake.

Trump wagejejwe imbere y’umucamanza Juan Merchan, biteganijwe ko Trump ko agezwaho ibyaha aregwa agatanga ubwiregure bwe. Bivugwa ko nyuma yo kwiregura, Trump abapolisi bamwerekeza mu buroko.

Trump mbere y'uko atabwa muri yombi, yanditse ku rubuga rwa Trust social  ati "Bagiye kumfata, ntabwo byumvikana ukuntu ibi bintu bibera muri Amerika."

Bamwe mu banya-Amerika bashyigikiye Trump, bavuga ko kumuta muri yombi ari ugushyira iherezo rya Demukarasi muri Amerika.

Abapolisi bafunze imihanda, indege ya kajugujugu yumvikanye igenda hejuru, ibitangazamakuru byo hirya no hino bitegereje kumenya ibikurikira gutabwa muri yombi kwa Trump.

Umucamanza yakumiriye kamera za Televiziyo mu cyumba cy'urukiko, ariko yemereye abanyamakuru gufotora amafoto.

Donald Trump mu kwezi gushize yahamagariye abamushyigikiye kuzigaragambya igihe yatabwa muri yombi, bigaragara ko yari azi ko ari mu mazi abira.

Inkomoko: ABCnews






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND