RFL
Kigali

Davido yaciye agahigo ka alubumu 'Timeless' ku mbuga zicuruza umuziki

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:4/04/2023 11:45
0


Davido yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere muri Afurika ufite alubumu yarebwe n'abantu benshi ku mbuga zitandukanye zicuruza umuziki, nyuma y'umunsi umwe gusa igiye hanze.



Alumubu 'Timeless' y'umuhanzi David Akeleke uzwi cyane ku izina rya Davido yagiye hanze ku ya 31 Werurwe, ishyirwa ku mbuga zicuruza umuziki zirebwa cyane haba muri Afurika no ku Isi yose zirimo Davido Music Worldwide, Columbia Records na Sony Music Entertainment.

Iyi alubumu iriho indirimbo zigera kuri 17 yafatanyije n'abahanzi batandutakanye barimo Asake, Fave, The Cavemen, Morravey, Logos Olori, Angelique Kidjo uherutse kwegukana igihembo cya Grammy, umuraperi w'umwongereza, Skepta, DJ Musa Keys wo muri Afurika y'Epfo, umunyajamaica Dexta Daps, na Focalistic.

Nyuma y'iminsi micye cyane isohotse, Timeless yaciye agahigo ku rubuga rwa Apple Music ko kuba alubumu ya mbere y'umuhanzi nyafurika irebwe cyane munsi y'amasaha 24, ndetse iba iya mbere yumviswe cyane kuri Spotify ya Nigeria nyuma ya 'Love, Damini' ya Burna Boy. 

Timeless yarebwe n'abagera kuri miliyoni 4.91 kuri Apple Music mu gihe kiri munsi y'amasaha 24, mu gihe Love, Damini ya Burna Boy yasohotse ku ya 8 Nyakanga 2022, yari yarebwe n'abagera kuri miliyoni 1.36.

Alubumu ya Davido kandi yakomeje guca agahigo ko kuba iya mbere yumviswe n'abantu benshi ku rubuga rwa Boomplay rwo muri Afurika, aho yarebwe n'abagera kuri miliyoni 7.25 ku munsi wa mbere mu gihe Love, Damini yari yarebwe na miliyoni 3.38.

Timeless yabaye iya mbere no kuri Audio Mack ya Africa irebwe n'abantu benshi mu gihe cy'amasaha 24 aho yarebwe na miliyoni 12.

Alubumu 'Timeless' ya Davido yaciye agahigo ku mbuga zicuruza umuziki

">Indirimbo 'Na Money' iri kuri Alubumu ya Davido







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND