Kigali

The Choice Awards: Seburikoko, Bruce Melodie na Alliah Cool mu bayoboye abandi mu itora ryo kuri internet

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:4/04/2023 10:40
0


Ibihembo bya The Choice Awards bikomeje kuvugisha abatari bake abanda bakarara amajoro batorera ku rubuga rwa Noneho.com aho ubona imiterere y’irushanwa n’uburyo amjwi ari kwisukiranya mu batora.



Mu ishusho y’aya matora n’uko hari amwe bari gutora bucece bagatora abo bakunda muri buri kiciro nyamara kurundi ruhande ugasanga hari n’abatari gutirimuka ukibaza niba hari icyo bari gukora kugira ngo bashishikarize abantu kubatora.

Gusa n’ubwo bimeze gutyo hari abanikiriye abanda ndetse bakomeje umushinga wo gutora, barimo nka Papa Sava n’amajwi 1954, Alliah Cool n’amajwi 618, Bruce Melodie n’amajwi 430, Rumaga n’amajwi 164, Bigirimana Abed n’amajwi 62, Alyn Sano n’amajwi 225, Chryso Ndasingwa n’amajwi 1531, Nep Djs n’amajwi 911, Gad n’amajwi 606, Jojo Breezy n’amajwi 553, Nyambo n’amajwi 1059 n’abandi.

Aba n’abayoboye kuri buri kiciro aho buri umwe yisanga. Gusa uru ni urutonde rw’agateganyo kugeza igihe amatora azahagararira cyane ko umwanya ku mwanya uru rutonde ruri guhinduka bitewe n’ihatana ukuntu ridasanzwe.

Uko abahanzi bahatanye mu byiciro:

Mu cyiciro cy’umuhanzi w’umwaka [Best Male Artist of the year] harimo Bruce Melodie, Christoper, Kenny Sol, Juno Kizigenza na Chris Eazy.

Abahanzi bashya bitwaye neza [Best New Artist] harimo Bwiza, Afrique, Mistaek, Yampano na Rumaga.

Umuhanzikazi wahize abandi [Best Female artist of the year] harimo Butera Knowless, Ariel Wayz, Alyn Sano, Bwiza na Marina.

Indirimbo ifite amashusho meza [Best Video of the year] hahatanye Why ya The Ben na Diamond Platnumz, Funga Macho ya Bruce Melodie, Joli ya Kenny Sol, Jaja ya Juno Kizigenza na Izina ya Bruce Melodie.

Mu cyiciro cy’abatunganya amashusho y’indirimbo [Best Video Director of the year] harimo; Gad, Meddy Saleh, Eazy Cuts, Fayzo Pro na Simbi Nailla.

Icyiciro cy’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Best Gospel Artist of the year) harimo Israel Mbonyi, Vestine & Dorcas, James & Daniella, Bosco Nshuti na Chryso Ndasingwa.


Bruce Melodie uri kubarizwa Tanzaniya ayoboye ikiciro arimo

Umukinnyi wahize abandi [Most Valuable Player] harimo Axel Mpoyo, Bigirimana Abed, Malinga Kartbart, Mugisha Moïse na Shaban Hussein Tchabalala.

Umukinnyi wa filime wahize abandi mu bagabo [Best Actor of the year] harimo Nyaxo, Rusine Patrick, Niyitegeka Gratien, Bamenya na Clapton Kibonge.

Umukinnyi wa filime wahize abandi mu bagore [Best Actress of the year] harimo Nadia (izina akoresha muri City Maid), Bahavu Usanase Janet, Nyambo Jesca, Aisha Inkindi na Uwimpundu Sandrine uzwi nka Rufonsina.

Umu DJ wahize abandi [Best Dj of the year] ni Dj Toxxyk, Dj Marnaud, Dj Pyfo, Dj Brianne na Nep Djs.

Inzu y’imideli yahize izindi [Best Fashion Designer of the year] hahatanye Moshions, Joyce Fashion Design, Kezem, Urutozi Gakondo na Style By Chriss Be.

Icyiciro cy’umubyinnyi wahize abandi [Best Dancer of the year] harimo Jojo Breezy, Jordan Kallas, Uwase Biance, Saddie na Rachid.

Mu cyiciro cy’uvuga rikumvikana [Best Influencer of the year] harimo Miss Mutesi Jolly, Mukansanga Salima, Mutesi Scovia na Isimbi Alliah Cool.

Ibi bihembo biheruka gutangwa mu ijoro ryo ku wa 13 Werurwe 2022, bigamije gushyigikira no gushimira abahanzi n’abandi bafite aho bahuriye n’uruganda rw’imyidagaduro.


Alliah Cool aryamye ku mwanya wambere nyuma yo kuyobora ikiciro arimo

Ibirori byo gutanga ibihembo bya ‘The Choice Awards’ byari biteganyijwe ku wa 26 Werurwe 2023 byasubitswe, abahanzi bongezwa igihe cyo gutorwa.

Ibi bikubiye mu itangazo ubuyobozi bwa Isibo TV bwashyize hanze nyuma buvuga ko bwigije inyuma umuhango wo gutanga ibihembo ku bahanzi bahize abandi byimurirwa ku wa 30 Mata 2023.

Ku rundi ruhande ubuyobozi bwa Isibo bwavuze ko amatora agiye gukomeza kugeza ku wa 29 Mata 2023.


Niyitegeke Gracien ni umwe mu bakinnyi ba Cinema bakunzwe cyane

Iki kiciro kiyobowe na Nep Djs mu matora ari kubera kuri Noneho.com

Iki kiciro kiyobowe na Nyambo Jesca mu matora ari kubera kuri Noneho.com

Iki kiciro kiyobowe na Papa Sava. Amatora akomeje kubera kuri Noneho.com

Iki kiciro kiyobowe na Jojo Breezy. amatora akomeje kubera kuri Noneho.com

Iki kiciro kiyobowe na Rumaga

Iki kiciro kiyobowe na Funga Macho ya Bruce Melodie

Iki kiciro kiyobowe na Chyrso Ndasingwa

Iki kiciro kiyobowe na Alliah Cool








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND