Kigali

Umunyarwanda Ncuti Gatwa ayoboye urutonde rw'abantu 100 bakunzwe kuri Televiziyo mu Bwongereza mu 2022

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/04/2023 9:58
0


Mizero Ncuti Gatwa ukomoka mu Rwanda umaze gukataza mu gukina filime, ni we uyoboye urutonde rw’abantu 100 bahize abandi mu biganiro na filime bica kuri Televiziyo mu Bwongereza mu 2022.



Umukinnyi wa filime, Mizero Ncuti Gatwa, ari ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abantu 100 bahize abandi mu biganiro na filime bica kuri Televiziyo mu Bwongereza mu 2022.

Uru rutonde TV100 rukorwa na RadioTimes, Ncuti Gatwa yaje kuri uyu mwanya nyuma yo kugaragara muri filime nka Sex Education akina yitwa Eric Effiong ndetse ategerejwe mu gice cya 15 cya filime y’uruhererekane ya BBC yiswe Doctor Who.

Umwaka ushize Russell T Davies ni we wari ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde nyuma yo kugaruka mu gice cya 14 cya Doctor Who, ndetse n’imishinga itandukanye irimo Nolly, You & Me na Men Up ya BBC.

Urutonde rw’uyu mwaka rugaragaraho abantu batandukanye barimo Huw Edwards, Jennifer Coolidge , Emma D’Arcy, Adam Kay mu gihe Prince Harry na Meghan Markle bari ku mwanya wa 13.

Mu gukora uru rutonde RadioTimes yitabaza abantu batandukanye barimo abayobora ibiganiro kuri Sky na BBC. Charlotte Moore uyobora ibiganiro kuri BBC televiziyo na radiyo yavuze ko Ncuti Gatwa agiye gukora ibidasanzwe muri sinema binyuze muri ‘Doctor Who’.

Ati "Ncuti Gatwa afite imbaraga zidasanzwe, ni umukinnyi utangaje kandi udatinya ufite impano n’imbaraga bitagira umupaka. Nkurikije ibyo maze kubona kugeza ubu , Ncuti Gatwa agiye kuyobora Isi no gushyira Doctor Who ku rwego rudasanzwe.”

Ikipe yIgihugu y’u Bwongereza mu Bagore, ‘Lionesses’, yaje ku mwanya wa munani nyuma yo kwegukana igikombe cya Euro mu 2022 itsinze u Budage, uyu mukino ni umwe mu yarebwe cyane kuri televiziyo mu Bwongereza.

Radio Times ikora uru rutonde igendeye ku biganiro byo kuri televiziyo zikomeye kandi zizwi cyane mu Bwongereza.

Radio Times yashyize Ncuti Gatwa ku mwanya wa mbere mu bantu 100 bitwaye neza mu biganiro binyura kuri televiziyo mu Bwongereza

Ncuti Gatwa nawe yabisangije abamukurikira kuri Instagram






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND