Kigali

Korali Shekinah ya Rwimbogo yakoze igitaramo gikomeye itungurwa na Korali Umuseke y'i Nyamata-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/04/2023 20:23
0


Kuri ADEPR Rwimbogo habereye igitaramo gikomeye cyateguwe na Shekinah Choir ikorera umurimo w'Imana muri iryo Torero, kikaba cyaranzwe n'ubwitabire bwo hejuru cyane ndetse n'udushya turimo akakozwe na Umuseke Choir.



Iki gitaramo cya Shekinah Choir cyasojwe ku Cyumweru tariki 02 Mata 2023 kuva saa Munani z'amanywa. Cyaranzwe n'ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru dore ko urusengero rwari twakubise rwuzuye. Cyaranzwe n'ibihe byo guhimbaza Imana, ubuhamya ndetse n'Ijambo ry'Imana.

Ni igiterane Shekinah Choir yatumiyemo korali y'inshuto yayo ikunzwe cyane muri iyi minsi, iyo akaba ari Umuseke choir ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Nyamata. Yari kumwe kandi n'andi yo muri ADEPR Rwimbogo ariyo Herubana choir na Elayono choir.

Kitabiriwe kandi n'abakozi b'Imana banyuranye barimo Umushumba wa ADEPR Rwimbogo, Umushumba Athanase SENGUMUREMYI wa ADEPR Nyamata waje aherekeje Umuseke Choir. Pastor Charles Cyubahiro wa ADEPR Matyazo - Huye ni we wigishije ijambo ry'Imana.

Shekinah Choir yateguye iki giterane, ubwo yari ku ruhimbi yashimishije abakunzi bayo n'abandi bose bitabiriye, mu ndirimbo zabo nziza ndetse abantu barahaguruka bose bati "Vuga" imwe mu ndirimbo zabo irimo ikibazo kigira kiti ese mvuge iteraniro ryose ati "Vuga".

Umuseke Choir ijya ku ruhimbi yahawe kuririmba indirimbo 6 icyarimwe maze, benshi barizihirwa mu buryo bukomeye. Mu ndirimbo zuzuye ubuhanga zinafite amajwi menshi (Mass vocals), Umuseke yashimishije abitabiriye igitaramo cya Shekinah.

Korali Umuseke yatunguye benshi ubwo yari ihawe umwanya wo kuriimba. Samuel, umuyobozi w'indirimbo yagize ati: "Tugiye kuririmba iyi ndirimbo umuntu uri bufashwe aze adufashe". 

Mu buryo butunguranye yahise atera indirimbo "Ntawe muhwanye" ya Korari Shekinah, maze Shekinah inanirwa kwiyumanganya ihita ihaguruka ifatanya nabo kuyiririmba.

Perezida wa Shekinah Choir, Bwana Erneste NYETERA, yatangaje ko iki cyumweru bari bafite intego bise "Ukwihana kuzana guhembuka", cyatanze umusaruro ugaragarira buri were. Yagize ati: "Umusaruro uvuye muri iki cyumweru twakozemo ivugabutumwa ni ukuri wagaragariye buri wese"

Perezidante wa Umuseke Choir, Uwase Grace, yabwiye itangazamakuru ko mu 2022 bagize gahunda nyinshi basura amatorero menshi mu Rwanda ariko uyu mwaka bagabanyije ingendo kuko bahugiye mu yindi mirimo yo kwitoza no gukora ibihangano byinshi kandi kandi bigezweho.


Shekinah Choir niyo yateguye iki giterane igitumiramo Umuseke choir


Iki gitaramo cyitabiriwe bikomeye gihembura benshi


Korali Umuseke yeretswe urukundo rwinshi


Ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru


Shekinah Choir iri mu makorali akunzwe cyane muri Kigali


Umuseke Choir yakoreye agashya Shekinah Choir


Perezida wa Shekinah Choir avuga ku migendekere y'igitaramo cyabo, hano yari kumwe na Nelson Mucyo wa Paradise Tv

Iki gitaramo cyaranzwe no guhimbaza Imana mu buryo bukomeye

AMAFOTO: Benju Photography






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND