RFL
Kigali

Hubert Sugira yerekeje mu Bubiligi mu biganiro by'isanamitima no kubaka ingo nziza

Yanditswe na: Nyetera Bachir
Taliki:3/04/2023 22:25
0


Hubert sugira umaze kumenyeneka cyane mu gufasha kubaka umuryango mwiza yerekeje mu Bubiligi, ku butumire bw'amatorero yaho aho azatanga ibiganiro ku isanamitima muri iyi minsi tugiye gutangira yo kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.



Kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2023 ubwo yari ku kibuga cy’indege we n’umufasha we bagiye kwerekeza mu Bubiligi, Hubert Sugira Hategekimana, inzobere mu mibanire y’abantu, yaganiriye na InyaRwanda.com adutangariza bimwe ku by’urugendo rwe.

Uyu mugabo umaze iminsi atanga ibiganiro n’inama bifasha abakundana bateganya kubana ndetse n’abashakanye kubaka ingo nziza, yadutangarije ko we n’umufasha we berekeje mu gihugu cy’Ububiligi aho azakora ibiganiro by’iyubaka-mitima no gufasha gusana imiryango, muri iyi minsi tugiye gutangira yo kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Ubwo twamubazaga impamvu y’ibyo biganiro, Hubert yagize ati: “Abantu benshi bamaze kunyumva bazi ko ibintu byose mvuga mba nshingiye ku ijambo ry’Imana ndetse na na siyansi, rero nk’uko ijambo ry’Imana rivuga mu gitabo cya Yesaya 58:12 ngo: ‘N'abazagukomokaho bazubaka mu matongo ya kera yasenyutse, uzongera gushinga imfatiro zariho ku ngoma nyinshi, kandi uzitwa Uwica ibyuho kandi Usibura inzira zijya mu ngo.’” 

Yakomeje agira ati: “Mu myaka 29 ishize, u Rwanda rwabayemo genocide yakorewe abatutsi. Ikintu cya mbere genocide yakoze ni ugusenya umuryango aho benshi babuze ababyeyi, abandi babura abo bashakanye ndetse benshi babura abana babo, 

ibyo rero uretse no gusenya imiryango yari iriho icyo gihe benshi bakaba imfubyi n’abapfakazi, genocide yasize ibikomere na n’ubu bitarakira bishobora no gutuma abarokotse bibagora kubaka ingo nshya ngo zibe nziza kuko burya ibintu by’urukundo bikora ku mbamutima z’umuntu.”

Ati: “Iyo rero ufite ibikomere mu mutima bitakize neza bishobora kukubuza kubaka urugo rwiza, niyo mpamvu muri uyu murongo Imana yabwiraga abayishaka ko izabaha ubushobozi bwo kubaka bubakiye mu matongo, bubakiye ku byari byarasenyutse, kandi bakica ibyuho bijya mu ngo. Bivuze ko Imana ishobora gukiza umuryango wari warasenyutse maze ukongera ukaba mushya.”

Hubert yakomeje atangariza InyaRwanda ko ari “muri urwo rwego mu Bubiligi, mu mujyi wa Anvers (Antwerpen) hari itorero ryitwa Rafaël Horeb Mountain Church ryateguye igiterane cy’iminsi iburu, gifite insanganyamatsiko yo kongera kubaka umuryango ku matongo ya cyera, ngo abantu babashe gukira mu gihe twibuka abacu tubikore koko tuniyubaka mu miryango yacu”.

Hubert anongeraho ko kuba icyo giterane kizatangira ku itariki ya 8 Mata 2023 bifite icyo bivuze cyane mu buzima bwe ndetse n’ubw’umufasha we, kuko kuri iyo tariki mu mwaka wa 1994 aribwo imiryango yabo yatewe n’interahamwe.

Ati: “Itariki abakoze genocide bari bateganije ko mbura ubuzima bwanjye, Imana irashaka kunkoresha ngo abe aribwo ahubwo mfasha mu gutanga ubuzima no gufasha mu gusana imiryango. Nari nkiri muto, ariko ubu maze gukura nanjye nubatse umuryango wanjye. Rero numvise ari ikintu cy’agaciro kandi kigaragaza ko koko muri iyi minsi twibuka abacu bazize genocide yakorewe Abatutsi muri 1994, twibuka twiyubaka.”

Twifuje kumenya niba ibiganiro azabikorera mu Bubiligi gusa, Hubert atubwira ko azava mu gihugu cy’Ububiligi agakomereza muri Canada mu mugi wa Ottawa na Gatineau, aho naho azaba atanga ibiganiro bifasha mu mibanire no gusana umuryango.

Hubert na Madamu we ku kibuga muzamahanga cya Kigali

Hubert ku kibuga cy’indege cya Kanombe ari hamwe n’umufasha we biteguye urugendo

Hubert yavuz ko azamara ukwezi atanga ibiganiro

Conference for singles in Gatineau-Canada

Hubert akunze gutanga ibiganiro byo gufasha urubyiruko kumenya guhitamo uwo bazabana

Conference for couples - Gatineau Canada

Hubert kandi anatanga ibiganiro byo gufasha imiryango (urugo) kubana neza

Marriage conference Ottawa Canada







https://www.youtube.com/watch?v=OtLjEcX4GZ4

https://www.youtube.com/watch?v=QTCx3cCOTnU









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND