Amagambo y'ingenzi umugore wese agomba kwibwira buri munsi akamwongerera icyizere

Utuntu nutundi - 03/04/2023 1:10 PM
Share:

Umwanditsi:

Amagambo y'ingenzi umugore wese agomba kwibwira buri munsi akamwongerera icyizere

Akenshi usanga ibyo abantu biyaturiraho ari ko bibagendekera, ni byiza ko umuntu akwiriye kwiyaturiraho amagambo meza mu kurema uwo ashaka kuba we kuko bimufasha kubaho ubuzima bwiza kandi bwishimye.

Iyo bigeze ku gitsinagore biba akarusho iyo amenye ko akanwa kagira imbaraga zo kurema cyane ko icyo umuntu avuze akenshi ari cyo kimubaho. Niyo mpamvu abagore bagirwa inama yo kwiyaturiraho ibyiza gusa cyane cyane ibyo bifuza ko bibabaho.

Urubuga Women Resources rwatangaje amagambo buri mugore/mukobwa yakwibwira buri munsi bikamufasha kugira icyizere mu buzima bwa buri munsi:

1.Ndi mwiza

Abagore benshi bakunze kwigirira icyizere gicye kandi nyamara ntabwo biba ari byiza, usanga abagore benshi ari beza ariko batabyemera ahubwo bakifata ukundi, ukuri ni uku 'niba utizera ko uri mwiza', buri umwe wese uzakubona nawe azagufata nk’umugore mubi. Ni byiza ko ukunda kwibwira ko uri mwiza kuko bizagufasha kwisobanukirwa ndetse n’abakubona bakakubonamo bwa bwiza wiyaturiraho buri munsi.

2.Ngira ibanga

Buri mugore wese yari akwiye kuba gutya, niba ubona ko uri wa muntu abagabo bakunda kwishimira ndetse no kuganira nawe, ufite kuba ugira ibanga, niba ntaryo ariko wowe ba ubwoko bw’umugore ugira ibanga bityo buri mugabo wese azaguha agaciro ndetse yifuze no kubana nawe ubuzima bwose.

3.Ntabwo ndi umucakara w’imibonano mpuzabitsina

Abagore benshi bakunze gukoreshwa mu gukora imibonano mpuzabitsina gusa kuruta ko bagirana undi mubano, niba wiha agaciro ndetse ukagaha n’umubiri wawe, ntihakagire umugabo ugukoresha kugira ngo yikemurire ikibazo cye cyo gukora imibonano mpuzabitsina, bityo jya ugerageza buri gitondo uko ubyutse maze wumve ko utari igikoresho gikoreshwa mu gusimisha abandi bihabanye n’amahitamo yawe cyangwa se amarangamutima yawe.

4.Ndi mwiza imbere

Rimwe na rimwe ubwiza dushobora kubona ntabwo buhagije ushobora kugira isura nziza cyane, ariko mu gihe udafite imico myiza cyangwa umutima mwiza ntabwo uzakundwa n’abantu benshi nkuko wabitekerezaga, bityo kuba mwiza imbere ni iby’ingenzi.

5.Ndatangaje

Niba utangaje nyine uratangaje;kandi niba udatangaje nyine ntutangaje,hari uburyo bubili, byuka buri gitondo maze ubanze witekerezeho maze urebe niba utangaje koko, ubundi kubwira umuntu ko atangaje uba umubwiye ngo uri uwo kwishimirwa.

6.Ndikunda

Nta kibi cy'uko  wikunda,niba utikunda bizaba bikomeye ko hagira undi ugukunda, banza wifate wowe ubwawe uko ushaka ko abandi bagufata,ntabwo nkubujije gukunda abandi ariko nawe ntiwiyibagirwe.

7.Ndi umugore w’umunyembaraga

Igihe kinini, abagore bizera ko bakenera umuntu wo kubashyira ku murogo kuko bo bumva ko nta bushobozi cyangwa ubumenyi buhagije bwo kugira icyo bikorera mu buryo bwabo; nawe uri umuntu nkundi, naho umuntu uza mu buzima bwawe ni inyongera, ba umugore w’umunyembaraga kandi ufite ukwigenga ndetse ushobora kugira icyo yigezaho uko byamera kose.

8. Ndiyizera

Abagore benshi ntabwo bakunze kwiha icyizere,icyizere kirakenewe mu buzima, wituma ubwoba buganza icyizere muri wowe,umugore urangwa n’icyizere, ni we utera imbere, bityo umva ko icyo ugiye gukora aricyo kandi n'iyo cyapfa ariko gipfe wagerageje.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...