Kigali

Arenga Miliyoni 10 Frw yakoreshejwe mu gutora Bahavu na Bamenya mu bihembo bya RIMA

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/04/2023 12:08
0


Abakunzi ba cinema mu Rwanda bagize ijambo rikomeye mu bihembo Rwanda International Movie Awards (RIMA), kuko bafashije umukinnyi wa filime Usanase Bahavu Jannet guhigika bagenzi be 19 bari bahatanye binyuze mu majwi menshi yagize bimuhesha kwegukana imodoka nk’igihembo gikuru.



Tariki ya 1 Mata 2023, yabaye ijoro ridasanzwe kuri uyu mukinnyi wa filime wamamaye ku mazina ya ‘Diane’ nyuma y’uko akinnye muri filime ‘City Maid’.

Igihe cyarageze atangira gukora filime ze bwite, ahereye kuri filime ‘Impanga’ yamuhesheje ibikombe bitatu muri Rwanda International Movie Awards.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Bahavu yavuze ko Imana yamushyize ku mutima iyi filime, inogera benshi bitewe n’ubuhanga umugabo we 'Fleury Legend' yayikoranye/ayikorana.

Ati “Ntabwo nacyekaga ko izagera hano... nanone nizera ko ari Imana yampaye igitekerezo kugira ngo nandike. Imana, iyo itaba yo, ntabwo iba imaze iyi myaka abantu bifuza kuyireba.”

Uyu mugore yavuze ko kuba yegukanye ibi bihembo ari izindi mbaraga abonye zo gukomeza gukora ibikorwa biteza imbere cinema y’u Rwanda. 

Yavuze ko kuba yegukanye iyi modoka birenze amajwi y’abamutoye mu irushanwa, ahubwo ‘Narakoze cyane’.

Umukinnyi wa filime 'Bamenya' yegukanye igikombe 'Best Local Creator'. Mu ijambo rito yavuze, yavuzemo ko atari yiteze kwegukana iki gikombe, avuga kandi ko yiteguye gukomeza guhanga n'izindi filime.

Bahavu yakoresheje arenga Miliyoni 5 Frw, Bamenya akoresha arenga Miliyoni 4 Frw:

Umuyobozi wa Rwanda International Movie Awards, Mucyo Jackson yavuze ko mu gutanga iyi modoka hashingiwe ku majwi buri mukinnyi yagize kuri internet n’ibikorwa bitandukanye bakoreye mu rugendo bagiriye mu Ntara zinyuranye.

Ati "Ni ibintu bibiri byakoreshejwe kugira ngo tubone umuntu uyitwara (Imodoka). Twakoze ibikorwa ahantu hatandukanye mu Ntara, twari dufite abakinnyi bagera kuri 20, abahungu 10 n'abakobwa 10 bahataniraga iki cyiciro cya 'People Choice'.

"Nyuma y'ibyo bikorwa twakoze mu Ntara, abari bagize Akanama Nkemurampaka, batanze amanota ariko bayatanze namwe n'abandi batari hano bari gutora, nyuma yo gutora rero hari uko byarangiye..."

Imibare yakusanyijwe igaragaza ko Bahavu Jannet wari ku mwanya wa Mbere mu majwi, abamutoye bakoresheje 5,636,400 Frw [Ijwi rimwe ryari 100 Frw].

Ni mu gihe Benimana Ramadhan [Bamenya] wari ku mwanya wa kabiri, abamutoye bakoresheje 4,164,200. Ibi bivuze ko aba bakinnyi uko ari babiri bonyine bakoresheje arenga Miliyoni 10 Frw muri aya matora yasize Bahavu ari we wegukanye imodoka.

Umukinnyi wa filime Yvan ugezweho cyane muri iki gihe muri filime ‘Bamenya’ ni we wari ku mwanya wa Gatatu, imibare igaragaza ko yakoresheje arenga Miliyoni 3 Frw.

Ku mwanya wa Kane hari Francis Zahabu uzwi muri filime City Maid, wakoresheje arenga Miliyoni 1,1 Frw, ni mu gihe abandi bakinnyi 16 basigaye batowe n’amajwi angana na Miliyoni 1 Frw.

Bahavu yashimye umugabo we ‘Fleury Legend’ wamufashije gutunganya iyi filime


Bahavu yavuze ko amajwi ari kimwe mu byamuhesheje kwegukana iyi modoka, ariko ‘narakoze cyane’


Kimwe mu bihembo Bahavu yegukanye yagishyikirijwe n’umuhanzikazi Marina


Bahavu yashimye bikomeye umugabo we Fleury ukomeje guherekeza urugendo rwe rwo gutegura no gutunganya filime zirimo 'Impanga' yamuhesheje ibikombe bitatu


Bamenya yakoresheje arenga Miliyoni 4 Frw mu itora ryo kuri internet- Yavuze ko yiteguye gukomeza guhanga n’izindi filime  


Umukinyi wa filime Bamenya aganira mugenzi we Ndimbati ukina muri filime zirimo 'Papa Sava'  


Benimana yagize izina rikomeye binyuze muri filime 'Bamenya' yahanze

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BAHAVU NYUMA YO GUTSINDIRA IMODOKA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND