RFL
Kigali

Brazil: Umugabo yapfuye nyuma yo kumira uruyuki atwaye igare

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:3/04/2023 10:51
0


Umugabo ukomoka mu gihugu cya Brazil, yapfuye nyuma yo kumira uruyuki by'impanuka, ubwo yari mu myitozo atwaye igare, mu ntangiriro za Werurwe.



Uyu mugabo uzwi ku mazina ya Waldonilton de Andrade Reis, ubwo yari ayoboye itsinda ry'abatwara amagare ku itariki ya 2 Werurwe, hafi y'inyanja ya Ponta Negra, hafi ya Manaus muri Brazil, yatewe n'uruyuki rwaje rumugurukira mu kanwa, arumira mu buryo bw'impanuka.

Nk'uko byatangajwe n'ibinyamakuru byo muri Brazil, uyu mugabo w'imyaka 43 yagizweho ingaruka zikomeye (Allergic Reaction) no kumira uru ruyuki  ku buryo byangije ubwonko bwe bikamuviramo kuhasiga ubuzima nyuma y'iminsi 21 arwariye mu bitaro.

Nyuma y'urupfu rwe mushiki w'uyu mugabo, Rosiline Reis yatangarije ibinyamakuru byo muri Brazil ko hari uburyo bwo gukiza musaza we iyo ahabwa umwuka wa 'Oxygen' n'ubundi butabazi bw'ibanze byibura mu minota itatu, impanuka ikiba.

Gusa amakuru avuga ko Waldonilton yari kure cyane y'aho yashoboraga guhererwa ubutabazi bwihuse muri ako kanya. Rosiline yakomeje abwira ibitangazamakuru ko musaza we yamaze iminota 20 arwana no kubona umwuka mbere y'uko agerwaho n'abaganga.

Yagize ati "Nta bufasha bwari buhari, nta kigo nderabuzima cyari hafi aho, nta bitaro byari bihari, icyari gihari n'ikigo gishinzwe ubutabazi ariko nacyo kidafite umuganga."

Waldonilton yatwawe ku kigo nderabuzima cya Joventine Dias kiri mu birometero bitanu uvuye aho impanuka yabere, aho nyuma yaje kujyanwa mu bitaro, ari naho yaguye nyuma y'iminsi 23, nkuko abaganga babitangaje ko nta bimenyetso byo gukora ku mubiri yari akigaragaza.

Mu bushakashatsi bwakozwe n'ikinyamakuru Wall Street Journey, kumira uruyuki bishobora kukuviramo gushesha ibibyimba ku ruhu, kubyimba kw'isura, mu muhogo no mu kanwa, kugorwa no guhumeka, guta ubwenge, kwiyongera ku muvuduko w'amaraso no guhagarara k'umutima, mu gihe cyose udahise uterwa urushinge rwa EpiPen. 

Waldonilton de Andrade yapfuye nyuma yo kumira uruyuki by'impanuka ubwo yari mu myitozo y'amagare





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND