Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yatangaje ko nyuma yo gushyira hanze album ebyiri zahekerejwe n’igitaramo gikomeye yakoreye mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena, agiye gushyira hanze album ya gatanu.
Yabitangarije
InyaRwanda kuri uyu wa Mbere tariki 3 Mata 2023 aho yavuze ko iyi album ye
nshya izajya hanze ‘mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2023’. Israel Mbonyi uzwi mu
ndirimbo nka ‘Umukunzi’ avuga ko ataranzura indirimbo zizaba zigize iyi album,
ariko ko mu minsi iri imbere bizaba byasobanutse.
Uyu muhanzi
atangaje ibi mu gihe ari kwitegura gukorera ibitaramo mu Bubiligi no mu
Bufaransa, bizabimburirwa n’igitaramo azakora ku wa 11 Kamena 2023.
Ibi bitaramo
byateguwe na Team Production isanzwe itegura ibitaramo i Brussels mu Bibiligi
ihagarariwe na Justin Karezi.
Mu rwego rwo
gutegura ibi bitaramo, Muyoboke Alex na David Bayingana bamaze iminsi mu bihugu
by’u Burayi birimo u Buholandi aho bagiye gutegura ibi bitaramo.
Israel Mbonyi aherutse kwandika amateka avuguruye mu muziki w’u Rwanda, nyuma y’uko ku wa 25 Ukuboza 2022, akoze amateka aba umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda wabashije kuzuzuza inyubako ya BK Arena.
Ni mu gitaramo yari yatumiyemo James na Daniella,
Danny Mutabazi, Annette Murava uherutse kurushinga na Bishop Gafaranga, n’abandi.
Israel
Mbonyi yakoze iki gitaramo nyuma y’imyaka itanu yari ishize adataramira
abakunzi be.
Ni igitaramo
cyari cyihariye. Kuko cyahujwe no kumurikira abakunzi be album ebyiri; harimo
album ya kane yise ‘Icyambu’ yasohoye mu mpera z’umwaka ushize.
Album ye ya
kane yise ‘Icyambu’ iriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye. Yigeze kuvuga
ko yahisemo iri zina kubera ko ‘ari ubuhamya bw’ukuntu Imana yamuhamagaye,
imubwira ko azamamaza ingoma y’Imana.’
Ati
“Ni ubuhamya kubera ko Imana ivuga. Imana impamagara yarambwiye ngo si witwa
‘Mbonyicyambu’ Imana irambwira ngo nzakugira icyambu cy’abantu benshi kuri iyi
si… Sinari nzi icyo byari bivuze muri icyo gihe ariko naje kumenya ko ari
ukunyura mu byo izankoresha cyangwa ibyo Imana izanyuzamo…”
Hari kandi album ya gatatu yise ‘Mbwira’ yagiye hanze mu 2019. Album ye ya mbere yayise ‘Number One’ yagiye hanze mu 2015, iya kabiri yayise ‘Intashyo’ yayimuritse muri 2017 mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali.
Israel
Mbonyi yatangaje ko mu mpeshyi ya 2023 azashyira hanze album ye ya Gatanu
Israel
Mbonyi avuga ko ataramenya neza indirimbo zizaba zigize album ye nshya
Israel
Mbonyi ari kwitegura gukorera ibitaramo mu Bubiligi no mu Bufaransa
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YOU WON’T LET GO’ YA ISRAEL MBONYI
TANGA IGITECYEREZO