RFL
Kigali

Musanze: Umukecuru yapfuye nyuma y'isaha umugabo we apfuye

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:3/04/2023 9:08
0


Umukecuru n'umusaza bari batuye mu karere ka Musanze bombi baraye bapfuye mu masaha akurikiranye.



Umukecuru witwa Ayinkamiiye  Eupharasie ufite imyaka 76 utuye mu kagari ka Rwimbogo, umurenge wa Musanze mu karere ka Musanze, yaraye yitabye Imana ku mugoroba wo ku cyumweru nyuma yo kumva inkuru y'urupfu rw'umugabo we rwabaye narwo kuri uwo mugoroba.

Ayinkamiye Eupharasie, yapfuye hashize isaha imwe umugabo we witwa Kaberuka Dismas apfiriye mu bitaro bya Ruhengeli. Uwo musaza Kaberuka Dismas wari ufite imyaka 79, yapfuye mu masaha ya saa kumi n'ebyiri ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 2 Mata 2023.

Uwo mukecuru amaze kumenya urupfu rw'umugabo we, yahise yitura hasi arapfa nk'uko byemezwa n'abaturanyi babo.

Amakuru y'urupfu rwa Ayinkamiye Eupharasie na Kaberuka Dismas yemejwe n'ubuyobozi bw'umurenge wa Musanze bari batuyemo.

Mu kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Musanze, Twagirimana Edouard, yagiranye na InyaRwanda.com, yavuze umuyobozi bukomeje kuba hafi y'umuryango wagize ibyago ndetse bawufasha gushyingura ba Nyakwigendera.

Ati"Ni byo bapfuye kandi umusaza yapfiriye mu bitaro bya Ruhengeli azize uburwayi busanzwe. Umukecuru nawe yahise apfa amaze kumenya inkuru y'urupfu rw'umugabo we. Icyo ubuyobozi bwakoze ni uko twegereye abagize ibyago turabahumuriza ndetse turabafasha babashe kubashyingura."


IMANA IBAKIRE MU BAYO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND