Ni ukubera umutekano: Shakira yimutse i Barcelona ahasiga Gerard Pique-AMAFOTO

Imyidagaduro - 03/04/2023 7:15 AM
Share:

Umwanditsi:

Ni ukubera umutekano: Shakira yimutse i Barcelona ahasiga Gerard Pique-AMAFOTO

Umuririmbyikazi ukomoka muri Colombia, Shakira ari kumwe n'abana bimutse bava muri Espagne nyuma yo gutandukana na Gerard Pique wibera muri iki gihugu.

Ubuzima bwa Shakira bwagiye bubamo ibyiza n'ibibi kuko usibye kuba yaratandukanye na Gerard Pique, ahubwo afite na se utorohewe n'ubuzima kubera uburwayi ndetse yari amaze n'iminsi mu bitaro by'i Barcelona.

Se wa Shakira, William Mubarak mu minsi yashize nibwo yavuye mu bitaro kandi yabaga ari kwitabwaho n'umukobwa we.

Kuba ibibazo Shakira yagiranaga na Gerard Pique bakibana byararangijwe no gutandukana, ntabwo ibyo bihagije gusa ahubwo hari n'izindi mpamvu zatumye uyu muhanzikazi ava muri Espagne kuko yagiye gushaka icyo yise umutekano.

Ku munsi w'ejo nibwo yagiye, gusa ntabwo yatangaje aho yimukiye ariko ibinyamakuru byinshi birandika ko yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho n'ubundi yari asanzwe atuye mbere.

Uyu muririmbyikazi yajyanye n'abana be 2 yabyaranye na Gerard Pique ari bo Sasha w'imyaka 7 ndetse na Milan w'imyaka 9.


Shakira n'abana be ku kibuga cy'indege

Mu butumwa buri mu rurimi rwo muri Espagne, Shakira yanyujije kuri Instagram ye yanditse ati"Mvuye i Barcelona kugira ngo mpe abana banjye umutekano, umutekano nk'uwo tugiye gushaka mu rundi ruhande rw'isi ndi kumwe n'inshuti ndetse n'umuryango".

Yashimiye kandi abafana be n'abandi bamufashije ubwo we n'abana be babaga i Barcelona.

Aragira ati"Ndashimira abantu bose mbambaye hafi mu gihe namaze hano muri Barcelona, ​​umujyi namenyeyemo ko ubushuti buramba kuruta urukundo. Ndashimira abantu bose banshimishije, bakampanagura amarira, bakambera urugero rwiza ndetse bagatuma nkura.

Yasoje agira ati"Ndashimira abafana banjye bo muri Espagne bahoraga bankikije ku rukundo rwabo n'ubudahemuka. Kuri mwebwe, nababona vuba".

Shakira kandi yashyize ifoto y'indege iri mu kirere kuri Instagram maze munsi yandikaho amagambo agira ati"Ariko ibintu ntabwo buri gihe biba nk'uko twabirose. Rimwe na rimwe turiruka ariko ntituzigera tugerayo. Ntugashidikanye ko nzahora hano".

Shakira ahobera inshuti ze bwa nyuma


Shakira yasize uwahoze ari umugabo we, Gerard Pique i Barcelona


Asezera inshuti ze ku kibuga cy'indege









Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...