Kigali

Akari ku mutima wa Bahavu na Fleury nyuma yo kwegukana imodoka-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:3/04/2023 2:51
0


Ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru ryari ijoro ry’umunezero n’ibyishimo ku Bakunzi ba Sinema nyarwanda, by’umwihariko mu muryango wa Bahavu Usanase Jeannette n’umugabo we Fleury Ndayirukiye uzwi nka Fleury Legend.



Iri joro niryo ryatangiwemo ibihembo bitandukanye bya Rwanda International Movie Awards, byahawe abakinnyi batandukanye muri Sinema.

USANASE BAHAVU Jeannette yahawe igihembo cy'umukinnyi ukunzwe mu Rwanda (People’s Choice), ahembwa imodoka yatanzwe na Ndoli Safaris.

Hashingiwe ku majwi yagize yavuye mu bafana ba Sinema n'abandi, yahigitse bagenzi be 19 bari bahatanye.

Nyuma yo kwegukana icyo gihembo Usanase Bahavu yabwiye InyaRwanda.com na Tv ko anyuzwe cyane, ndetse ko byinshi byiza biri imbere nyuma yo kwegukana imodoka.

Mu kigniro yagiranye na InyaRwanda yashimiye abateguye ibi bihembo, avuga ko ari iby’agaciro gakomeye ndetse ahamya ko kuri we ibyo yabonye byose yari abikwiye.

Yagize ati “Navuga ngo twese twarakoze ariko narakoze cyane kubarusha, ari nayo mpamvu ubonye mpawe ibi bihembo.”


Fleury na Bahavu mu byishimo nyuma yo kwegukana imodoka

Bahavu kandi yashimiye umugabo we, avuga ko ari iby’agaciro kanini kuba amufite, asobanura ko iyo ataba we “Impanga” itari kuba nk’uko imeze.

Agira ati “Iyo hataba Fleury Legend umugabo wanjye, ntabwo filime mubona mwari kuyibona.”

Yakomeje avuga ko yamuhaye igitekerezo, amubwira ko bishoboka atangira umushinga wayo.


Bateranye imitoma imbere y’imbaga

Kuri Fleury we asanga kuba filime yakoze ari ibintu yari ategereje cyane kandi ko ibyo bakoze ari iby’agaciro kuko we yabyize, rero byagombaga kumuha umusaruro.


Fleury yavuze ko anyuzwe cyane n’ibihumbi yahawe



Kanda hano urebe ikiganiro cyose twagiranye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND